Musanze – Abakozi ba Sena barasabwa kuba intangarugero mu kazi kabo
tariki ya 06/01/2012 mu karere ka Musanze ubwo hatangiraga umwiherero w’iminsi itatu wagenewe abakozi ba Sena, Madame Jeanne d’Arc Gakuba Visi perezidente wa Sena, yasabye abo bakozi ba Sena kuba intangarugero mu kazi kabo kuko ngo ari abakozi b’urwego rwa kabiri mu gihugu nyuma ya Perezidansi ya Repubulika.
Madame Jeanne d’Arc Gakuba yatangaje ko umwiherero nk’uyu ari ngombwa ku bakozi ba sena nk’urwego rukwiriye kuba intangarugero. Yakomeje avuga ko kandi nyuma y’uyu mwiherero hagomba kubaho impinduka zifatika. Akaba  yijeje aba bakozi inkunga kugira ngo imirimo yabo izarusheho kugenda neza.
Bamwe muri aba bakozi batangaje ko uyu mwiherero bawutegerejeho byinshi bizabafasha mu kazi kabo ka buri munsi.
Bimwe mu biganiro bizaranga uyu mwiherero birimo inshingano z’umukozi w’inteko ishingamategeko n’uruhare rwe mu kunganira abayigize mu kuzuza inshingano zabo.
Kuri ibyo hiyongera ho indangagaciro zikwiriye kuranga umukozi wa leta muri rusange n’umukozi wa Sena by’umwihariko, n’ibindi.
Aya mahugurwa abaye mu rwego rwo kunoza imikorere no kunganira abasenateri mu kuzuza neza inshingano zabo. Igitekerezo cyo gukora ayo mahugurwa kikaba cyaraturutse mu mwiherero w’abasenateri bari kumwe n’abayobozi bakuru bo mu nzego z’imirimo muri Sena.
Uwo mwiherero wabaye kuva ku itariki ya 16 kugeza ku itariki ya 18/11/2011 mu karere ka Rubavu mu ntara y’iburengerazuba. Ukaba warabaye mu rwego rwo gusobanukirwa imiterere ya Sena ndetse n’imikorere yayo muri rusange.
Ikindi ni uko uyu mwiherero w’abakozi ba Sena ari wo wa mbere ubayeho kuva Sena yajyaho mu Rwanda hashize hafi imyaka icyenda.