Abayobozi mu karere ka Huye barashima uburyo Rulindo yiteza imbere
Mu rugendo – shuri abayobozi ku nzego zitandukanye z’akarere ka Huye bakoreye mu karere ka Rulindo kuri uyu wa kane tariki 09/02/2012, bashimye gahunda zitandukanye z’ akarere ka Rulindo zigamije iterambere ry’ akarere.
Itsinda ry’ abayobozi bagera kuri 56, kuva ku kagali kugeza ku karere, bayobowe n’ umuyobozi w’ akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y’ abaturage Niwemugeni Christine, ryasuye ibikorwa mu mirenge igera kuri itanu ya Rulindo.
Madame Niwemugeni ati: “Twashimye uburyo muri Rulindo, abayobozi bari mu baturage, bagafatanya nabo mubyo bakora byose, bigatuma buri wese agira iterambere irye, maze rikihutaâ€.
Kangwagye Justus umuyobozi w’ akarere ka Rulindo, yavuze ko byari bikwiye ko akarere ka Huye gasura aka Rulindo, mu rwego rwo kunoza umubano hagati y’ uturere twombi, dore ko Rulindo yanemeyere abashyitsi bayo ko nayo izabasura.
Ati: “Natwe dukeneye kuzabasura, bitewe ahanini n’ amateka y’ igihugu cyacu, kuko mbere y’ uko RPF ibohora igihugu, aha hantu hari akarere ka Rulindo nta shuri na rimwe leta yari yarahubatseâ€.
Itsinda ry’ abayobozi ku nzego zitandukanye mu karere ka Huye zasuye Rulindo zeretswe amaterase y’ indinganire y’ ikitegererezo mu mirenge ya Cyungo na Rukozo, berekwa uburyo abagabo bagira uruhare mu kuboneza urubyaro muri Kinihira, ishuri ry’ abakobwa rya Siyansi mu Kinini n’ ibindi.
Â