Subscribe by rss
    Monday 01 March, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Sat, Feb 11th, 2012
    featured1 / Ibikorwa | By Lisa

    JADF Burera yatangije imurikabikorwa

    Ku itariki ya 09/02/2012 nibwo ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Burera (JADF Burera) ryatangije imurikabikorwa  mu rwego rwo kumurikira abanyaburera ibikorerwa mu karere kabo.

     JADF Burera yatangije

    Guverineri w’intara y’amajyaruguru afungura ku mugaragaro imurikabikorwa

    Kamanzi Emmnuel umuyobozi mukuru wa JADF Burera yavuze ko bateguye iryo murikabikorwa kugira ngo bahuze abafatanyabikorwa bose bo mu karere ka Burera, mu rwego rwo kugira ngo abanyaburera basobanukirwe n’ibyo bakora.

    Agira ati “ twateguye iri murika bikorwa kugira ngo twereke abanyaburera ibyo dukora, kugira ngo babimenye, bashime cyangwa banenge maze banatugire n’inama”. Akomeza avuga ko iryo murikabikorwa ribaye ku nshuro ya kabiri.

    Ku nshuro ya mbere ryabaye mu mwaka wa 2010. Kamanzi avuga ko ariko icyo gihe abaturage bo mu karere ka Burera bari batarabisobanukirwa neza. Gusa ngo ubu bamaze kubisobanukirwa kuburyo baryitabiriye ari benshi.

    Bagiramenyo Jean umwe mu baturage wari witabiriye iryo murikabikorwa yavuze ko igikorwa nk’icyo gifite akamaro, kuko babasha kumenyeramo udushya batari bazi. Avuga ko kubwe nk’umuhinzi hari ibyo yungukiye mo.

    Agira ati “ nabashije kubona uburyo bafumbira neza, ndetse mbasha no kubona imashini zihungura ibigori’.

    Guverineri w’intara y’amajyaruguru wari witabiriye itangira ry’iryo murikabikorwa yasabye abanyaburera  muri rusange ko bakomeza ubufatanye mu iterambere ry’akarere kabo.

    Ariko ng’ubwo bufatanye ntibugomba kuba gusa mu bikorera, cyangwa se imiryango itegamiye kuri leta. Akomeza avuga ko ubufatanye bugomba gutangirira hagati y’abaturage mu tugari ndetse no mu midugudu.

    Iryo murikabikorwa ry’akarere ka Burera riteganyijwe kumara iminsi ibiri, kuva tariki ya 09/02/2012 kugeza tariki ya 10/02/2012. Rikaba riteganyijwe kwitabirwa n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Burera bagera kuri 50.


    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Gen Joseph Nzabamwita Named New Intelligence Chief

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED