Gatsibo ubuyobozi bushaka impinduka mubafatanya bikorwa mu iterambere
Mu kiganiro cy’amasaha 6 ubuyobozi bw’akarere bwagiranye n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere bahuriye mu ihuriro rya JAF (joint action Forum) taliki ya 9 Gashyantare ubuyobozi bw’akarere bwagaragaje ko butishimiye imikoranire n’abafatanyabikorwa bamwe bifuza gukora ibintu bimwe nabimwe bimaze gutera mbere mu gihe akarere hari ibindi gasanga bakwiye  kubafasha kugira ngo bihute mu gucyemura ibibazo abaturage bafite mu kubashyikiriza ubuzima bwiza.
Ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo buganira n’abafatanya bikorwa mu iterambere
N’ubwo benshi mubo akarere katumiye nk’abafatanyabikorwa b’akarere bari imiryango itegamiye kuri leta ikorera mu karere ka Gatsibo, bamwe mu bayitabiriye bavuga ko hari abo akarere kirengagiza ko ari abafatanyabikorwa ntikabatumire kandi bikwiye.
Abo ni nk’amabanki, itangazamakuru, ibitaro, ibigo by’itumanaho n’ibindi bigo bigira service bitanga mu karere bakaba bashobora guhuriza hamwe bagafasha akarere ka Gatsibo gutera imbere.
Ibyo kandi babivugiye ko nyuma y’igihe kinini kagaragara inyuma mu mihigo no kugaragaramo ibibazo ubu kari mu turere tuza mu myanya y’imbere mu miyoborere myiza no gushyira mu bikorwa imihigo.
Icyo ubuyobozi bw’akarere butumvikanaho n’abafatanyabikorwa batumiwe aribo imiryango itegamiye kuri leta akaba ari uko akarere kifuza guhuza abafatanya bikorwa bakora ibintu bisa bakabaha ibyo bagomba gukora naho abandi bagakora ibindi bikazafasha akarere kugenzura inzego zose niba zikora neza.
Abafatanyabikorwa bakavuga ko bitaborohera kuko baba bafite ibyo bateguye bagomba kugenderaho bataca ku mpande ikindi akaba ari uko bamwe mu baterankunga igihe bakorera ingengo y’imari gitandukanye n’icya leta y’u Rwanda itangira mu kwezi kwa 7 ikarangira mu kwezi kwa 6,  mu gihe bamwe mu bafatanya bikorwa batangira mu kwa 9 abandi mu 12 bigatuma badashobora gukorera hamwe nkuko byifuzwa.
Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Ruboneza Ambroise akaba avuga ko harimo abafatanyabikorwa bazana amafaranga bavuga ko bazayakoresha mu kurihirira abana nabo bagatera imbere  bakirengagiza ko umwana hari igihe ava mu ishuri kubera kubura amazi yo gukaraba cyangwa avamo kubera guhora acyererwa yagiye gushaka amazi aho akora ibirometero birenze 5 (5km) yayabuze.
Ambroise avuga ko abafatanyabikorwa bagomba kumva uruhare bakwiye kugira bagafasha abaturage kuva mu bibazo bafite birimo icyo kubona amazi kuko aka karere gafite ikibazo cy’amazi gikomeye kugeza aho abaturage benshi bavoma ibinamba n’imigezi idafite isuku bikaba ari bimwe mu byongera indwara zikomoka ku isuku nke.
N’ubwo minisitere y’ibikorwa remezo ivuga ko gahunda yo gushyikiriza abaturage amazi meza igeze hejuru ya 82% mu karere ka Gatsibo ho biracyari hasi kuko uretse gufasha abaturage kuvoma hafi batarenze metero 500 muri gatsibo barenga ibirometero 4 bashaka amazi, iki kibazo ubuyyobozi bw’akarere bukavuga ko budafite ubushobozi bwo kugicyemura ahubwo ko bucyeneye inkunga.