JADF Burera yatangije imurikabikorwa
Kuri uyu wa kane tariki ya 09/02/2012 mu murenge wa Cyanika nibwo ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Burera (JADF Burera) ryatangije imurikabikorwa  mu rwego rwo kumurikira abanyaburera ibikorerwa mu karere kabo.
Kamanzi Emmnuel umuyobozi mukuru wa JADF Burera yavuze ko bateguye iryo murikabikorwa kugira ngo bahuze abafatanyabikorwa bose bo mu karere ka Burera, mu rwego rwo kugira ngo abanyaburera basobanukirwe n’ibyo bakora.
Agira ati “ twateguye iri murika bikorwa kugira ngo twereke abanyaburera ibyo dukora, kugira ngo babimenye, bashime cyangwa banenge maze banatugire inamaâ€. Akomeza avuga ko iryo murikabikorwa ribaye ku nshuro ya kabiri.
Ku nshuro ya mbere ryabaye mu mwaka wa 2010. Kamanzi avuga ko ariko icyo gihe abaturage bo mu karere ka Burera bari batarabisobanukirwa neza. Gusa ngo ubu bamaze kubisobanukirwa kuburyo baryitabiriye ari benshi.
Bagiramenyo Jean umwe mu baturage wari witabiriye iryo murikabikorwa yavuze ko igikorwa nk’icyo gifite akamaro, kuko babasha kumenyeramo udushya batari bazi. Avuga ko kubwe nk’umuhinzi hari ibyo yungukiyemo.
Agira ati “nabashije kubona uburyo bafumbira neza, ndetse mbasha no kubona imashini zihungura ibigori’.
Guverineri w’intara y’amajyaruguru Bosenibamwe Aimé wari witabiriye itangira ry’iryo murikabikorwa yasabye abanyaburera muri rusange ko bakomeza ubufatanye mu iterambere ry’akarere kabo.
Ariko ng’ubwo bufatanye ntibugomba kuba gusa mu bikorera, cyangwa se imiryango itegamiye kuri leta. Akomeza avuga ko ubufatanye bugomba gutangirira hagati y’abaturage mu tugari ndetse no mu midugudu.
Iryo murikabikorwa ry’akarere ka Burera riteganyijwe kumara iminsi ibiri, kuva tariki ya 09/02/2012 kugeza tariki ya 10/02/2012. Rikaba Rizitabirwa n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Burera bagera kuri 50.