Gakenke : Minisitiri wUrubyiruko arahamagarira amakoperative yurubyiruko kunoza ibyo akora
Muri gahunda yo gusura urubyiruko n’ibikorwa byabo, ku itariki ya 09/02/2012 Minisitiri w’Urubyiruko Nsengimana Jean Philibert yasuye amakoperative y’urubyiruko atandandukanye akorera mu Karere ka Gakenke arayahamagarira kunoza ibyo akora kugira ngo abashe guhangana n’andi ku isoko.
Minisitiri yasabye  urubyiruko rwibumbiye mu makoperative gukora ibintu byiza kandi byinshi mu rwego rwo gufata abakiriya bahoraho.
Yahamagariye abagize ayo makoperative kwinjiza igitsina gore mu makoperative kugira ngo na bo badasigara inyuma mu iterambere ry’igihugu. Aha, avuga ko amakoperative yinjiyemo abakobwa n’abagore yarushaho kubona inkunga no gukorerwa ubuvugizi.
Ku birebana na gahunda Minisiteri y’urubyiruko ishyize imbere, Minisiteri yijeje urubyiruko ko bagiye kongera imbaraga mu bikorwa bizabya imirimo ku rubyiruko rwinshi, bityo bigahindura imibereho yabo muri rusange.
Akomeza avuga ko urubyiruko ari imbaraga z’igihugu, akaba ari yo mpamvu arashaka ko igihugu cyubakira ku rubyiruko ruharanira guteza imbere igihugu cyabo.
Hasuwe ibikorwa by’urubyiruko rwibumbiye mu makoperative abumba amatafari, akora ubucuruzi ndetse n’atwara abantu ku magari n’amapikipiki. bemerewe amahugurwa n’ingendoshuri mu yandi makoperative akora neza kandi yateye imbere mu rwego rwo kunoza ibyo bakora.