Ngoma: Abayozi mu mirenge barasabwa guhindura ingufu mu mikorere.
Umuobozi wungirije w’akarere ka Ngoma ushinzwe ubukungu Mupenzi George  asaba abayobozi mu miremge itandukanye igize akarere ka Ngoma  kongera ingufu mu mikorere yabo.
Ibi umuyobozi yabibasabye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Gashyantare mu nama yamuhuje n’abakozi bo mu mirenge itandukanye igize akarere ka Ngoma.
Iyi nama ije nyuma yo guhinduranya abakozi bo mu mirenge bava mu mirenge bakoreragamo bajya mu yindi mishya. Mupemzi akaba yarabwiye aba bayobozi ko kubahinduranya atari igihano ahubwo ko byari mu rwego rwo guhindura imikorere no kurushaho kuyinoza neza.
Yagize ati†hari aho byagaragaye ko gushyira mu bikorwa gahunda za leta byagendaga buhoro wenda kuko amenyeranye n’abo ayobora bigatuma batinda kubishyira mu bikorwa.Uko muri bashya nimukore bishya mu rusheho gutanga umusaruro mwiza, nimurangwe n’ubwitange.â€
Uyu muyobozi kandi yavuze ko uzumva aho yashyizwe hamunaniye ku buryo byagira ingaruka kuri we ndetse no kumusaruro bamwitezeho yazandika ibaruwa abisobanura maze basanga bifite ishingiro bakamuhindurira.
Abari muri iyi nama bavuze ko bishimiye ibiyivugiwemo kandi ko bafashe ingamba zo kurushaho kwitanga kugira ngo akarere ka Ngoma ndetse n’ igihugu muri rusange bitere imbere.
Iyi ikaba ariyo nama ya mbere abayobozi bo mumirenge bari bagiranye n’akarere kuva bahindurirwa aho gukorera muri uku kwa mbere.