Intara y’Uburasirazuba irashyize ivuye mu icumbi
Inyubako nshya izakorerwamo n’Intara y’Uburasirazuba, Akarere ka Rwamagana n’izindi nzego za Leta
Ubuyobozi bw’Intara y’Uburasirazuba buri mu myiteguro ya nyuma yo kwimukira mu nyubako nshya yamaze igihe yubakwa, ubundi igahagarara ndetse ikanavugwaho byinshi ubwo uwari Guverineri w’Uburasirazuba Theoneste Mutsindashyaka yashyirwaga mu majwi ashinjwa ruswa mu mirimo yo kubaka inyubako y’iyo Ntara.
Biteganijwe ko abakozi b’Intara y’Uburasirazuba bakwimukira muri iyo nyubako mu ntangiriro z’ukwezi gutaha kwa Gashyantare, ariko kuyitaha nyirizina bikazakorwa iyo nyubako nimara gushyirwamo ibikoresho byose bikenewe bigezweho, bizatangwa na Guverinoma y’u Rwanda, binyuze mu kigo gishinzwe inyubako za leta.
Iyi nyubako iherereye mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Kigabiro, ku muhanda munini wambukiranya umujyi wa Rwamagana, hafi y’aho benshi bita kuri Polisi.
Ni inzu nini y’amagorofa atatu, ifite ibyumba bishobora gukorerwamo n’abakozi 140 ndetse n’icyumba cy’inama gifite ubushobozi bwo kwakira abantu bakabakaba 300.
Iyo nyubako kandi ifite n’imbuga nini ishobora gukwirwaho ibinyabiziga bisaga 100.
Abatuye hafi y’iyo nyubako bavuga ko hamaze iminsi ibikorwa byo kuyisura no kuyitegura, ndetse ngo ubuyobozi bw’Intara bwamaze no kugabanya abakozi ibyumba bazakoreramo.
Intara y’Uburasirazuba nimara kwinjira muri iyo nyubako, n’Akarere ka Rwamagana kazaboneraho kayimukiremo kuko ari inyubako nini Intara itakoreramo yonyine kandi Akarere ka Rwamagana kakaba nta nyubako ikwiye gafite.