Kayonza: Hararebwa uburyo ibiciro by’ubukode ku butaka byagabanywa
Abagize komite y’inama njyanama y’akarere ka Kayonza bari kureba uburyo ibiciro by’ubukode ku butaka byagabanywa. Ni nyuma y’aho abaturage batandukanye bagaragarije impungenge ko ibiciro by’ubukode ku butaka muri aka karere biri hejuru ku buryo birenze ubushobozi bwa benshi.
Urugero rwatanzwe ngo ni uko hari aho usanga mu cyaro hari nk’umuturage ufite isambu ahingamo aba agomba gutanga umusoro w’ubukode ungana n’amafaranga 50 000 y’u Rwanda.
Nk’uko byavugiwe mu nama ya komite y’inama njyanama y’akarere ka Kayonza, ubusanzwe ngo itegeko rigena umusoro ku bukode bw’ubutaka riteganya ko ubutaka buhingwaho gusa buri munsi ya hegitari ebyiri budasorerwa, ariko iri tegeko rikaba ridakurikizwa kuko n’abafite ubutaka buri munsi y’izi hegitari bagiye babwirwa umubare w’amafaranga bagomba kubusorera.
Iyi nama yasabye ko nk’amazu yo guturamo yasonerwa umusoro kuko usanga nta kindi kintu yinjiza.
Inama njyanama kandi yanasabye ko bimwe mu biciro ku bukode bw’ubutaka byagabanuka kugira ngo bizorohere abagomba kubusorera. Urugero nko mu byaro byo mu karere ka Kayonza, inzu ikorerwamo ubucuruzi ubusanzwe itanga umusoro hagendewe ku ngano yayo, igiciro gisanzwe cyari  amafaranga hagati y’abiri n’ane kuri meterokare [2-4/m2], inama njyanama ikaba yarasabye ko iki giciro cyagumishwa ku mafaranga abiri yonyine kuri meterokare.
Ni nako byagenze mu duce tw’umujyi ndetse n’udusanteri [centres] tw’ubucuruzi, ibiciro bisanzwe byagiye bigabanywa.
Ibi bibaye mu gihe mu nama ya 9 y’igihugu y’umushyikirano ikibazo cy’ibiciro bihanitse ku bukode bw’ubutaka cyakunze kugarukwaho cyane, ndetse perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame agasaba ko ababishinzwe bazabisubiramo bikanonosorwa.
Abatuye mu karere ka Kayonza bavuga ko mu gihe ibi biciro bigenwa n’inama njyanama y’akarere ka Kayonza byashyirwa mu bikorwa ngo byafasha benshi kuko ibiciro byari byateganyijwe mbere byari birenze ubushobozi bwabo.