INTARA Y’ AMAJYEPFO: Ikoranabuhanga riratungwa agatoki mu guteza amakosa mu micungire y’ umutungo
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ intara y’ amajyepfo, madame Jeanne Izabiriza aravuga ko amwe mu makosa mu micungire y’ umutungo yatewe n’uburyo bushya (logiciel) bw’imicungire y’imari bakoresha itaramenyerwa neza.
Ibi madame Izabiriza yabitangarije Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu (PAC) tariki ya 29 Ugushyingo, 2011 ubwo intara y’ amajyepfo yisobanuraga ku makosa yagaragaye mu micungire y’ umutungo w’ iyo ntara nk’ uko raporo y’ umugenzuzi w’ imari ya leta ibigaragaza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo yanemeye ko hari amakosa yakozwe mu itangwa ry’ amasoko, gusa avuga ko byatewe no kuba ba rwiyemezamirimo bari batsindiye ayo masoko bari kure, bituma batarakoze ako kazi mu buryo bwihuse maze hitabazwa abari hafi.
Madamu Jeanne Izabiriza akaba yarijeje Komisiyo ya PAC ko kuri ubu hari ingamba zafashwe kugirango amakosa yagaragaye muri raporo azakosorwe.
Jean Noel Mugabo