Muhanga: Abaturage bagiye gushishikarizwa gufashanya ngo hishyurwe imitungo yangijwe
Imanza zitarangira ni kimwe mu bibazo byagiye bigaragara mu Rwanda kubera ahanini ikibazo cy’imanza za gacaca zagiye zihura n’ibibazo binyuranye. Mu rwego rwo gukemura ibyo bibazo akenshi bigaragara ko bidindizwa n’imitungo yangijwe itishyurwa, buri karere kagiye gafata ingamba zo kugikemura.
Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga bwo buvuga ko bwafashe gahunda yo gushishikariza abaturage gufasha abangije imitungo y’abandi kuyishyura.
Nk’uko bitangazwa n’umukozi mu karere ka Muhanga ushinzwe kwegereza ubuyobozi abaturage, Jean Damasce Karamage avuga ko ikibazo nyamukuru gituma abangije imitungo y’abandi mu gihe cya Jenoside, batayishyura ari ikibazo cy’amikoro.
Aha avuga ko ubuyobozi bw’aka karere bwasanze byaba byiza bashishikarije aba baturage gufashanya mu kwishyura iyi mitungo yangijwe. Ati: “Abanyarwanda bagira umuco w’urukundo kandi bafashanya muri byinshiâ€.
Ku mpungenge z’uko abaturage bashobora kutishimira iki cyemezo kuko baba bagiye kwishyuzwa ibyo batagizemo uruhare mu kwangiza, Karamage avuga ko iki gikorwa kitazaba ari agahato ahubwo ngo bizaba ku bushake bw’abantu.
Avuga ko bishoboka ko izi mbogamizi zabaho kuko hari abaturage bashobora kwanga iki cyemezo, bakaba banagumura abandi bakacyanga burundu.
Imanza zitegenijwe kurangizwa ni imanza z’imitungo cyangwa inanza za gacaca, imanza zaciwe n’abunzi n’imanza zaciwe n’inkiko zisanzwe.
Akarere ka Muhanga kihaye gahunga ko izi manza zizaba zarangijwe kugeza mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka. Bakaba bari barihaye ko zizacibwa kugera ku gipimo cya 95% none ubu bageze ku gipimo cya 92%.
Imanza za Gacaca ziri ku gipimo cya 93,8% naho izindi manza zageze ku gipimo cya 92%.