Ibikorwa remezo by’amazi byafatwa neza mu gihe abaturage basobanukiwe n’akamaro kabyo
Bamwe mu bashinzwe imibereho myiza mu karere ka Musanze baratangaza ko impamvu abaturage batita ku bikorwa remezo by’amazi biterwa n’uko baba batarabigizemo uruhare cyangwa ngo basobanurirwe akamaro kabyo. Ibi babitangaje ku wa gatatu tariki ya 25/01/2011 ubwo bari bari mu  mu nama nyunguranabitekerezo bagiranye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro(RURA).
Iyo nama nyungurabitekerezo yari irimo abafatanyabikorwa barimo amakoperative acuruza amazi, imishinga iyegereza abaturage n’ abashinzwe imibereho myiza mu mirenge basesenguye ibibazo biyashamikiyeho.
Bagaragaje ko uretse kuba amazi akiri make hirya no hino, kugeza ubu abaturage bataramenya gufata neza amazi begerejwe ndetse ngo hari n’abatumva impamvu bagura amazi kubera kudasobanurirwa uburyo ibikorwa rmezo byayo bihenda.
Bavuze ko mu rwego rwo gukemura icyo kibazo, ngo mbere yo kuzana ibikorwa nk’ibi abaturage bagomba kubimenyeshwa ku ikubitiro kandi bakabigiramo uruhare rufatika.
Nizeyimana Fidele umukozi ushinzwe ubukangurambaga mu mushinga WASH ukwirakwiza ibikorwa by’amazi mu gace k’amakoro (ahegereye ibirunga) avuga ko iyo myumvire izakurwaho n’uko abaturage bazajya begerwa hakiri kare bakazanirwa ibikorwa remezo biyumvamo kandi bakabigiramo uruhare bakanamenya ko iyo bimaze gukorwa bigomba kubamurikirwa bakabitaha bagafata n’inshingano zo kubirinda.
Bamwe mu baturage bagaragaza ko ikibazo cy’igiciro cy’amazi kugeza ubu kidahuye
hose. Aho usanga hamwe na hamwe amazi aba ahenze ku buryo aturuka muri EWSA agura amafaranga y’u Rwanda 300 kuri metero kibe imwe hakaba n’indi mishinga iyagurisha amafaranga ari hejuru yayo.
Kamanzi Solange, umukozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’amazi muri (RURA) yagaragaje ko ubukangurambaga bugomba gukomeza kugira ngo abaturage bumve akamaro k’amazi meza bumve n’impamvu bayagura kuko ngo byagaragaye ko hari abumva ko bagomba kuyavomera ubuntu batitaye ku gaciro kayatangwaho. Asanga ariko ibi byahinduka baramutse babisobanuriwe.
Muri iyi nama RURA yasabye ko abaturage bajya bataha ibikorwa remezo byose bibasanga iwabo bakabyishimira kandi bagashishikarizwa kubirinda nyuma yo kubishyikirizwa. Ba rwiyemezamirimo bashinzwe amavomo n’andi mazi yose bo bakaba bashishikarizwa gutanga serivisi nziza kugira ngo abaturage bagire ubuzima buzira umuze.
Muri iyo nama, abatanga serivisi z’amazi basabwe kwegera abaturage bakabashishikariza kumva impamvu amazi agurwa, bakumva ko ari ayabo.
Â