Minisitiri w’intebe yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu karere ka Nyaruguru
Mu gihe akarere ka Nyaruguru karimo kagaragaza impinduka mu iterambere kubera inkunga idasanzwe igera kuri miliyari 66 ya Nyakubahwa Pererezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuwa gatandatu taliki 28/01/2012, Minisitiri w’Intebe, Pierre Damien Habumuremyi, yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri ako karere.
Kuri uwo munsi, Minisitiri w’Intebe yitabiriye umuganda usoza ukwezi kwa Mutarama mu bikorwa byo kuzamura imirire birimo no kubaka uturima tw’igikoni.
Nyuma y’umuganda yagiranye inama n’abaturage abatangariza ko amafaranga bemerewe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ateganyirijwe kubafasha mu bikorwa by’iterambere.
Mu rwego rwo kurwanya imirire mibi, Minisitiri w’Intebe yakanguriye abaturage gufata indyo yuzuye cyane cyane amata, gukoresha ifumbire kuko ubutaka bw’akarere ka Nyaruguru busharira maze agabira imiryango 44 inka za kijyambere.
Nyuma y’inama n’abaturage b’umurenge wa Cyahinda, Minisiri w’Intebe yagiranye inama n’abavuga rikijyana bo muri ako karere, abasaba kuva mu biro bakegera abaturage barushaho kubateza imbere no kubaha service nziza.
Ku cyumweru, Minisitiri w’Intebe yasuye bimwe mu bikorwa by’iterambere biri mu karere birimo : Uruganda rw’icyayi rwa Mata, inyubako y’uruganda rw’icyayi rwa Kivu, Umudugudu w’ikitegererezo wa Nyamyumba n’inyubako ya TVT ya Kibeho.