Guha abana amata, gahunda yahagurukiwe hagamijwe kurwanya imirire mibi
Mu Karere ka Huye, gahunda yo guha abana amata yatangirijwe mu Murenge wa Rusatira kuri uyu wa 28 Mutarama. Iyi gahunda kandi yahuriranye n’igikorwa cy’umuganda cyabereye mu Kagari ka Buhimba, umudugudu wa Rugarama aho abari bitabiriye umuganda bagera ku bihumbi bitatu magana atanu bakoze igikora cyo kurima ahahurijwe ubutaka bwo guhingamo imyumbati.
“Ubuzima bw’umwana burakenewe, butekerezeho cyane ukimara gusama, bubumbatire cyane ukimara kumubyara…†Iri ni ibango ryagiye rigaruka mu mbyino abajyanama b’ubuzima bo mu Murenge wa Rusatira bagejeje ku bari bahujwe na gahunda yo gutangiza gahunda yo guha abana amata nyuma y’umuganda.
Uretse aba bajyanama b’ubuzima, abayobozi bari baje muri iki gikorwa na bo bibukije ko kwita ku buzima bw’umwana ari ngombwa, akaba ari na yo mpamvu ya gahunda yo guha abana amata. Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Bwana Kayiranga Muzuka Eugène, yavuze ko mu Karere ka Huye kose, abana barwaye bwaki batarenze 150. Yashishikarije abari bateraniye aho kongera ingufu mu kurwanya indwara z’imirire mibi ku buryo akarere kazasigara nta muntu n’umwe urwaye bwaki.
Intumwa ya Minisiteri y’ubuzima, Dr. Damascene nawe wari uhari, yibukije ababyeyi ibigize indyo yuzuye bagomba guha abana babo maze anabibutsa ko ufashe indyo yuzuye ariko ukayifatana umwanda ntacyo yakumarira.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara abantu n’ibintu muri Minisiteri y’ibikorwa remezo, Nzahabananimana Alexis we yibukije ko bakoze umuganda hagamijwe kubona icyo abantu bashyira mu gifu, maze yunga mu ry’intumwa ya Minisiteri y’ubuzima agira ati “kuzuza igifu si ko kurya neza, ahubwo kurya indyo yuzuye.
Twese hamwe dufite intego yo kurwanya indyo mbi. Igisigaye ni uburyo bizakorwamoâ€. Ku bw’ibyo, yasabye ubuyobozi bw’Akarere gufata ingamba zo kurwanya imirire mibi mu mirenge yose, ku buryo byazagera mu kwezi kwa Kamena nta bana bakirwaye bwaki barangwa muri aka Karere.
Bwana Nzahabananimana kandi, yaboneyeho kwibutsa abari bateraniye aho ko kuwa gatatu tariki ya 1 Gashyantare ari umunsi wahariwe intwari, insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba igira iti “duharanire ubutwari turwanyaihohoterwa rikorerwa abanaâ€. Aha rero yaboneyeho kuvuga ko no kugaburira abana nabi ari ukubahohotera maze asoza agira ati “Mufatanyije n’abajyanama b’ubuzima, mukomeze muharanire ubuzima bwizaâ€.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusatira, Bwana Kabarisa Arsène we yibukije abaturage bo mu Murenge ayobora ko inzira yo gutera imbere ari “gukora, kudapfusha igihe ubusa no kwirinda amatiku†maze anabasaba ko guhera ku itariki y’uyu munsi, ufite inka yazajya akamira umwana baturanye ufite imirire mibi, hagamijwe gufatanya kurandura indwara ziterwa no kurya nabi, nuko abishimangira agira ati “uhaye umwana amata ukamurinda indwara ziterwa n’imirire mibi, Imana yazakongereraâ€.
Guha abana amata, gahunda y’igihe kirekire
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Buhimba ari naho hatangirijwe gahunda yo guha abana amata, yadutangarije ko abana biga mu mashuri abanza bagiye kuzajya bahabwa amata buri cyumweru, buri wese akaba agenewe agakombe. Icyakora, abatayanywa bo nta cyo bateganyirijwe. Twizere ko na bo bazagera aho bakayakundishwa na bagenzi ba bo bayanywa cyangwa ababigisha, kuko amata ari ingenzi mu kubaka umubiri.