Ngoma: U Rwanda rwahagurukiye kurwanya ibiyobyabwenge no kubikangurira ibihugu bituranye
Umuyobozi w’ intara y’ iburasirazuba Uwamariya Odette avuga ko  hari  ibiyobyabwenge bitari bike byinijizwa  mu ntara y’ Iburasirazuba biba byaturutse mu bihugu bihana imbibi n’ iyi ntara.
Kubwa governor ngo kuba ibiyobyabwenge mu bihugu duturanye bidahagurukirwa ku buryo bukomeye nko mu Rwanda  bituma byinjira mu Rwanda ku bwinshi biciye inzira za forode maze bigacuruzwa mu Rwanda ku buryo bwihishe.
Uku gushyira ingufu nke mu kurwanya ibiyobyabwenge ku ruhande rw’ ibihugu bituranyi ngo ni  kimwe mu bituma ibiyobyabwenge bitaranduka burundu mu Rwanda.
Urugero rwatanzwe ngo ni nk’itabi ry’urumogi rigenda rifatirwa mu mayira rizanwa mu Rwanda hakiyongeraho n’ izindi nzoga zitemewe nka za chiefwaragi aho usanga byinjizwa rwihishwa mu gihugu maze bigateza ibibazo bitandukanye birimo n’iby’umutekano mucye.
Ubwo Uwamariya yagiranaga inama n’abayobozi b’inzego z’ibanze muri uku kwa mbere 2012, yavuze ko bagomba kuba maso maze bakarwanya ibi biyobyabwenge kuko biri ku isonga mu byaha byagaragaye mu ntara y’iburasirazuba mu mwaka wa 2011.
Goveror  yavuze ko n’ ubuyoboi bw’intara buticaye ahubwo ko buri kugerageza kumvikana n’intara zo mu bindi bihugu kugirango barebe uburyo iki kibazo cyacika.
Yagize ati: “Biragoye guca ibiyobyabwenge mu Rwanda mugihe mu bihugu bituranyi ibiyobyabwenge nta ngufu bashyira mu kubirwanya. Gusa ariko Intara yacu yagiranye imishyikirano n’intara duhana imbi yo muri Tanzaniya kandi n’icyo kibazo twakivuzeho ndibaza ko biza gukemuka.  Si Tanzaniya gusa ahubwo tuzakomeza n’ahandi nka Ouganda, Ndetse n’Uburundi.â€
Abayobozi b’ inzego z’ ibanze nabo bari muri iyo nama bemeye ko forode zikorwa mu rwihisho kandi ko ntawahakana ko muri zo ibiyobyabwenge bitarimo,ariko nanone bavuga ko baticaye kandi ko babifata kenshi bafatanije na police y’ igihugu.
Mu Rwanda ikoreshwa ry’ ibiyobyabwenge ndetse no kubicuruza birahanirwa. Nubwo ariko bihanirwa ni kenshi abantu bahora bafatirwa mu bucuruzi bwabyo cyangwa babinwa. Kugeza ubu ibiyobyabwenge bifashwe bitwikirwa mu ruhame mu Rwego rwo gukangurira abaturage kurwanya ikoreshwa ry’ ibiyobyabwenge.