Akarere ka Nyamasheke karigirwaho uko imisoro itangwa mu buryo bwiza
Abahagarariye ishami ry’imari mu turere twose, bamwe mu bakozi b’ishyirahamwe ry’uturere n’umujyi wa Kigali (RALGA), ndetse na bamwe mu baturutse muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu bari mu rugendoshuri mu karere ka Nyamasheke.
Uru rugendoshuri rw’umunsi umwe rugamije kureba uko kwinjiza imisoro n’amahoro ndetse n’andi mafaranga akarere kinjiza bikorwa kugira ngo abo bayobozi bongere ubumenyi mu kwinjiza no gucunga imari uturere twabo twinjiza.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Gatete Catherine, yabwiye abaje mu rugendoshuri ko batibenshye kuza kwigira ku karere kabo kuko gafite byinshi byo kubereka. Gatete yongeyeho ko nabo biteguye kubungukiraho ubumenyi ndetse no kureba uko banoza imyinjirize ndetse n’imicungire y’imari binjiza.
Abari mu rugendoshuri barebeye hamwe uko akarere ka Nyamasheke gakorana na ba rwiyemezamirimo mu kwinjiza imisoro n’amahoro, basobanurirwa aho batumva neza uko bikorwa ndetse banatangaho inama ku buryo byarushaho kugenda neza .
Ngarambe waturutse muru RALGA yagize ati ““intego yacu ni ukwiga, tukareba ibyiza biri ahandi tukabijyana iwacu, ndetse n’ahabonetse imbogamizi bakabagira inamaâ€.
Nyuma yo kuganira bungurana ibitekerezo, abari mu rugendoshuri barajya gusura amasoko atandukanye ndetse banarusheho gusobanurirwa uko imisoro yakirwa.