Nyanza: Ikibazo cy’amazi kigiye kubonerwa umuti
Mu rwego rwo kwegereza abaturage amazi meza mu karere ka Nyanza batangiye kubaka amavomero rusange muri buri mirenge yose igize akarere ka Nyanza.
Â
                       Ivomo ry’amazi
Ikibazo cy’amazi meza cyari kimaze iminsi gihangayikishije abaturage bo mu mirenge ya Busoro, Ntyazo, Muyira na Kibilizi. Tariki 2 Mutarama 2012 umuyobozi ushinzwe ibikorwa remezo mu karere ka Nyanza Ir Gatera Eric yavuze ko ikibazo cy’amazi muri iyo mirenge giterwa ahanini n’amasoko avubura amazi make bigatuma agera ku baturage adahagije.
Yakomeje atangaza ko mu karere ka Nyanza hamaze kuboneka amasoko 70 azifashishwa mu gukemura ikibazo cy’amazi.  Ayo masoko akaba yiyongeraho n’indi miyoboro igiye iri mu mirenge itandukanye igize akarere ka Nyanza.
Ir Gatera Eric ushinzwe ibikorwa remezo mu karere ka Nyanza avuga ko ayo mavomero rusange azoroherereza abaturage kuyabonera hafi batiriwe bakora urugendo runini bajya kuyashaka. Â
Yabivuze muri aya magambo: “Nta muturage uzongera kujya arenga metero 500 ajya gushaka amazi.’ Akomeza avuga ko metero 500 ari rwo rugero fatizo baheraho bavuga ko umuturage yaboneye amazi hafi.
PENEAR ni umwe mubafatanyabikorwa biteguye gufatanya n’akarere ka Nyanza mu gukwirakwiza amazi mu bice bitandukanye by’icyaro by’aka karere.
Inyingo yamaze gukorwa igaragaza ko uwo mushinga wo gukwirakwiza amazi meza mu karere ka Nyanza uzatwara akayabo ka miliyari imwe n’ibihumbi magana ane by’amafaranga y’u Rwanda.
Mu miyobozo irimo gusanwa harimo umuyoboro wa Ruhashya – Ntyazo ufite uburerebure bwa kilometero 96 uturuka mu karere ka Huye ukageza amazi mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza.
Undi muyoboro witwa Gatagara- Nyamiyaga urimo gukorerwa inyigo ukaba uzageza amazi mu Murenge wa Muyira.  Ibyo byose bikaba bikubiye mu ngamba zo gukemura ikibazo cy’amazi.Â
Umukozi ushinzwe ibikorwa remezo mu karere ka Nyanza atangaza ko imirimo ikomeje kugenda neza umwaka wa 2012 warangira  nta muturage wo mu karere ka Nyanza ugitaka ikibazo cy’amazi meza.
Muri gahunda yo gufata neza ibyo ibikorwa remezo by’amazi hazanashyirwaho komite z’amazi zizaba  zifite inshingano yo kubicunga no gutanga amakuru y’uko bifashwe n’abagenerwabikorwa.