Polisi y’igihugu yijeje akarere ka Nyamasheke umubano wihariye
Ubwo abayobozi n’abakozi b’Akarere ka Nyamasheke basuraga ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’Igihugu, tariki 23/12/2011, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, Chief Inspector Gasana Emmanuel, yavuze ko ubuyobozi bwa Polisi ku rwego rw’igihugu buzagirana ubufatanye n’umubano byihariye n’akarere ka Nyamasheke.
Chief Inspector Gasana yajeje abayobozi ba Nyamasheke ko bazaza gusura abaturage ba Nyamasheke no kubashyigikira muri gahunda z’iterambere nko gutura neza no korora kijyambere.
Chief Inspector Gasana yishimiye iki gitekerezo cyagizwe n’akarere ka Nyamasheke cyo kumenya serivisi zitangwa na Polisi ku rwego rw’igihugu. Yasobanuye ko bituma habaho imikoranire myiza kandi isobanutse kuko Polisi y’igihugu itabasha gucunga umutekano yonyine idafatanije n’abaturage.
Abayobozi n’abakozi b’Akarere ka Nyamasheke beretswe ikigo gishinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’imikorere yacyo, ndetse na serivisi zitangirwa mu bitaro bya Polisi. Beretswe kandi uko ubutabazi bwihuse bukorwa ku mirongo ya telefoni itishyurwa, bityo ari abahohotewe cyangwa abagize impanuka zitandukanye bakabasha kubona ubutabazi ku gihe.