Rulindo: Urubyiruko ruri mu itorero rurasabwa guharanira kuba intwari
Afungura ku mugaragaro itorero ry’igihugu mu karere ka Rulindo, tariki 29/11/2011, minisitiri muri perezidanse, Tugireyezu Vénantie, yasabye urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye guharanira kuba intwari rwibuka ko ari rwo mbaraga z’igihugu z’ejo hazaza.
Minisitiri Tugireyezu yanasabye uru rubyiruko rwitabiriye ibikorwa by’itorero kwimakaza indangagaciro z’umuco nyarwanda na kirazira nk’abanyarwanda bakunda kandi bazi umuco w’igihugu cyabo.
Itorero ry’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bo mu karere ka Rulindo riteraniyemo  ntore zigera kuri 372 kuri site ya Inyange Girls’ School mu murenge wa Rusiga.  Minisitiri Tugireyezu yabasabwe kwihuta mu iterambere hagamijwe kwikemurira ibibazo binyuze mu byiza bihishwe mu muco nyarwanda.
Uru rubyiruko rwanibukijwe ko intore nyayo irangwa no gusakaza indangagaciro z’umuco nyarwanda na kirazira, gukumira no gukemura amakimbirane, gukunda igihugu, umuco wo guhiga, kurinda no kubungabunga ibidukikije, kuboneza urubyaro,kumenya no kumenyekanisha icyerekezo 2020, n’ibindi.
Uretse site ya Ingange Girls’ School, hari indi site ya IBB (Institut Baptiste de Buberuka) iteraniweho n’intore zigera kuri 384.
Jean Noel Mugabo