Ngororero : Abahanzi bari mu marushanwa ku miyoborere myiza barasaba ubufasha kuko amikoro ari make
Mu gihe mu karere ka Ngororero hakomeje amarushanwa ku bihangano mu miyoborere myiza, abitabira aya marushanwa ku rwego rw’imirenge bavuga ko uburyo bakoramo aya marushanwa bugoranye ugereranyije n’amikoro aba akenewe kugirango igihangano kibashe kugira agaciro no kugaragaza koko imiyoborere myiza.
Mu byifuzo by’abahanzi bakomeje aya marushanwa bafite, harimo kuba ibihembo bitangwa bikwiye gutangirira ku rwego rw’imirenge aho kuba ku rwego rw’akarere naho ubuyobozi bukavuga ko ubuhanzi bugezweho ari ubuteza imbere nyirabwo ariko ngo bagiye kureba uko bababumbira hamwe kugirango babashe kunoza ibikorwa byabo.
Bamwe mu bahanzi bo mw’itorero king of peace, na Humeka mu murenge wa gatumba  nyuma y’amarushanwa ku rwego rw’umurenge wa gatumba, baradutangarije ko bitoroshye kugera ku ntego zabo zisaba imbaraga z’amikora zirenze ubushobozi bwabo, nyamara ubuhanga bwo babufite.
Kuba aba bahanzi bakorera muri ubu buryo, bavuga ko butanoze ngo bishobora kugira ingaruka ku bihangano no ku buzima bwabo nyamara bari bagamije gutanga umusanzu wabo mugukangurira abaturage kwitabira gahunda za leta no kumenya uburenganzira bwabo.
Ikindi aba bahanzi bakomeza bavuga ni iko ngo ibi bitatuma ubuhanzi buhagarara. Uru rubyiruko rwo mw’itorero humeka nk’uko nshimiyimana Didas urihagarariye abivuga, ngo rufite gahunda yo gufasha ubuyobozi mu gukangurira abaturage ku gukunda igihugu, ariko bakaba batabona ubufasha mu kazi kabo.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’umurenge wa gatumba, buvuga ko ubuhanzi butagombye gushingira ku mfashanyo kuko n’ubwo aba bakeneye ubufasha, ngo ubuhanzi bukwiye kuba umurimo kubabukora maze urwego rwa leta na rwo rugategura amarushanwa utsinze akabyungukiramobitewe n’uko yitwaye.
Marie Josée Nyirahabimana, umukozi ushinzwe irangamimerere kuri uyu murenge akaba anafite mu nshingano imiyoborere myiza avuga ko abahanzi ari urwego rukunzwe ku buryo rwakangurira byoroshye abaturage gahunda za leta. Akavuga ko nubwo ntabufasha bwabateganyirijwe muri aya marushanwa bizababera isomo maze nabo bagakora ubuvugizi ubutaha bakabizirikana.
Amarushanwa ku miyoborere myiza yatangirijwe mu midugudu ubu ageze kurwego rw’umurenge naho ku rwego rw’igihugu bikaba biteganyijwe ko azarangira taliki ya 30, mutarama 2012, mu bihangano birushanwa, harimo indirimbo imbyino imivugo, ku bahanzi ku giti cyabo cyangwa se amatorero.
aya marushanwa yateguwe na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC)akaba ari nayo izatanga ibihembo, bikazatangwa ku babaye aba mbere uhereye ku rwego rw’akarere.