Ngororero: Haracyari ibibazo mwiyandikisha ry’ubutaka
Mu gihe hasihaye igihe kitarenze icyumweru ngo igikorwa cyo kwandika ubutaka mu murenge wa gatumba kirangire, urwego rushinzwe kwandika ubutaka muri uyu murenge rurahamagarira buri wese uziko atandikishije ubutaka bwe kubyitabira mbere y’uko iki gikorwa gisoza.
Uru rwego ruranamara impungenge abaturage bafite ibibazo byo kuba ubutaka bwabo bwanditse kuri leta kuko itegeko ry’ubutaka nirihinduka ubutaka buzegurirwa ba nyirabwo n’ubwo ibi bidakuraho ko abatwaye ubutaka bwa leta bakomeza gukurikirana.
Nk’uko byagaragaye hamwe na hamwe mu kwandika ubutaka ahakaswe ibibanza by’imidugudu hagiye handikwa kuri Leta, nta ngurane ihawe nyiraho. ibi byanagize ingaruka ku bubakiwe amazu bakanahabwa amasambu yandikwa kuri Leta ku buryo abayahawe basa nk’aho ntaburengenzira bayafiteho.
Izi mbogamizi zatumye biba ngombwa ko harebwa uko itegeko rigenderwaho ry’ubutaka ryahindurwa, ariko hagati aho ubutaka bukomeje kwandikwa kandi bizwi ko itegeko rikurikizwa mu gihe cyose ritarahinduka.
Kubera iyi mpamvu twaganiriye n’umukozi ushinzwe igikorwa cy’ibarura ry’ubutaka mu murenge wa gatumba Tuyishime Francine, maze avuga ko itegeko ry’ubutaka risobanutse kuburyo ntawagombye kubigiraho impungenge, kuko ntawe uzamburwa ubutaka kandi ari ubwe. Yanavuze ko ibibazo bike bigaragara mwiyandikishwa ry’ubutaka harimo abasaba ingurane z’ahashyizwe imidugudu, ikibazo cyabo cyigwa ninzego zo hejuru.
Francine yakomeje avuga ko ubu barimo gusobanurira abaturage ibijyanye n’itegeko ry’ubutaka kuko hari abo usanga batabyumva bagahitamo kutabaruza ubutaka bwabo kandi bizabazanira ingaruka zirimo no kwamburwa ubutaka kuko ntabyangombwa bazaba babufitiye. Gusa ngo iri tegeko risa n’aho ryihutiwe gushyirwa mu bikorwa abaturage bataramenya neza ibirikubiyemo.
Kimwe mu bibazo byaje kuvuka mu bijyanye no kwandikisha ubutaka, mu kagali ka rusumo bagaragazaga ko ubutaka ari ubwabo ariko ko bukomoka ku mpano z’abayobozi, gusa iki kibazo cyaje gukemuka, ariko hari hakiri ikibazo cyo kuba iyo akagali kamaze kwandikirwa muri rusange ababarura badasubira inyuma gukemura ibibazo byahasigaye.
Tuyishime avuga ko abaturage bagomba kujya begera ubuyobozi hakiri kare kugirango bikemurwe bahari kuko bikigaragara ko hari abasigara batandikishije ubutaka bwabo, kandi iki gikorwa ngo kigamije gukemura ibibazo bikomoka ku butaka.
Mu gihe hari tumwe mu turere twamaze gutanga ibyangombwa bya burundu ku butaka, biteganyijwe Igikorwa cyo kwandika ubutaka mu karere ka Ngororero ho kizarangiye, bitarenze ukwezi kwa gatandatu umwaka wa 2012