Rwamagana yohereje abana bazavugira n’abandi
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rwamagana ushinzwe imibereho myiza y’abaturage aravuga ko abana 16 bazahagararira abandi mu nama y’igihugu y’abana, bazaba bajyanye ubutumwa bw’abana bose bo mu Karere ka Rwamagana kandi ngo bakazagaruka bakababwira ingamba bafashe zizayobora abana bose mu myaka iri imbere.
Igihe mu Rwanda bucya hatangira inama ya karindwi y’abana, madamu Yvonne Muhongayire ushinzwe imibereho myiza y’abaturage i Rwamagana avuga ko abana 16 bazaba bahagarariye Akarere ka Rwamagana bazaba ari intumwa z’abana bose.
Ngo abana ubwabo nibo bihitiyemo abazabahagararira, maze babaha n’ubutumwa bazabatangira muri iyo nama izabera i Kigali tariki ya 4 Mutarama 2012.
Iyi nama ibaye ku nshuro ya 7, ifite insanganyamatsiko igira iti “Amahirwe angana ku bana bose, uruhare rwacu mu ngamba z’igihugu z’iterambere, z’ubukungu no kurwanya ubukeneâ€.
Iyo nama izitabirwa n’abana bahagarariye abandi mu gihugu cyose, ku rwego rw’Akarere na buri Murenge wo mu Rwanda.
Abana bazayitabira bazaganirirwa ku buzima bw’igihugu hibandwa ku mibereho y’abana, mu ngingo zikubiye muri 3 ziswe: Buri mwana akeneye umuryango; Abana bataraga; u Rwanda ruzima ni nzozi zacu ni u Rwanda rwacu.
Akarere ka Rwamagana kazaba gahagarariwe n’abana 16, barimo 14 baturutse mu Mirenge ya Rwamagana n’abandi barimo umwe uhagarariye abana bafite ubumuga n’uhagarariye abana bahoze ari inzererezi zo mu mihanda, bakabireka bakakirwa mu bigo bibarera.