Nyamasheke: VUP iri gutanga umusaruro
Akarere ka Nyamasheke karishimira umusaruro uri gutangwa na gahunda ya VUP. Umwaka ushize wa 2010-2011, muri gahunda VUP hakozwe ibikorwa bitandukanye birimo amaterasi y’indinganire ku buso bungana na hegitare 237.34, hanatunganywa imihanda ku burebure bungana na kirometero 65.
Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa interineti rw’akarere ka Nyamasheke, ngo abatishoboye bahawe inkunga y’ingoboka ndetse n’imishinga itandukanye iterwa inkunga, ibyo bikorwa byose bya VUP bikaba byaratwaye amafaranga arenga miliyoni Magana atanu n’igice (567 368 153) y’ urwanda, byarakorewe mu mirenge itatu ari yo Gihombo, Cyato na Mahembe.
Nk’uko NIYIBESHAHO Ananie, umukozi ushinzwe VUP mu karere ka Nyamasheke abivuga, VUP yari ifite abagenerwabikorwa bagera kuri 4926, muri bo 2058 bakaba barazamutse mu byiciro by’ubukungu aho bavuye mu batindi n’abatindi nyakujya bakajya mu bakene n’abakene bifashije.
Iri zamuka mu byiciro rikaba rigaragarira mu bikorwa bitandukanye nko kwibonera ibibatunga bya buri munsi, kwikura muri nyakatsi, kugura amatungo, kurihira abana amafaranga y’ishuri, gushobora kwitangira ubwisungane mu kwivuza, kuzigama mu mirenge sacco, guhinduka mu myumvire, n’ibindi.
Uyu mwaka 2011-2012 uteganijwemo ingengo y’imari igera ku mafaranga miliyoni magana inani na mirongo itanu (850 000 000Frw) mu mirenge itatu isanzwe ikorerwamo na VUP hakaba hariyongereyeho uwa kane ariwo wa Rangiro.
Gahunda ya VUP igizwe n’ibice bine aribyo: imirimo rusange (Public works) aho abatishoboye bafite imbaraga zo gukora bahabwa akazi, bagahemberwa imirimo bakoze, amafaranga akabafasha kwiteza imbere; icya kabiri kikaba inkunga y’ingoboka y’amafaranga ihabwa abadashoboye gukora; hakaba kandi inguzanyo y’amafaranga ahabwa abaturage kugira ngo bashobore gutera imbere; icya nyuma kikaba ubukangurambaga aho abaturage bakangurirwa ibikorwa bibateza imbere, cyangwa se ibituma ubuzima bwabo buba bwiza.