Ngororero: abakangurambaga ba TUBIBAMAHORO bahawe ibikoresho
Abakangurambaga bahabwa ibikoresha
Tubibamahoro ni umwe mu bafatanyabikorwa b’akarere ka ngororero mwiterambere. Kuri uyu wa 18 ugushyingo yatanze ibikoresho ku bakangurambaga bayo muri ako karere. Muri byo harimo ibyo bifashisha mu murimo wabo wo gukangurira abaturage kwihutisha gahunda za Leta cyane cyane bagendeye ku ntego z’ikinyagihumbi kuko bimwe mubyo tubibamahoro yitaho harimo gahunda z’ubuzima, uburezi, amazi meza, ibikorwa remezo n’ubuhinzi, ikaba kandi yanabahaye ibikoresho bitanga ingufu z’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba.
Tubibamahoro ikorera mu turere twa Ngororero na Rutsiro two mu ntara y’iburengerazuba. Muri utwo turere ifitemo ibikorwa ikorana n’abaturage biri muri porogaramu eshatu zitandukanye: EDV(Ending Domestic Violence), aho batanga umusanzu mu kurwanya ihohoterwa kubana n’abagore mu mirenge ya nyange na ndaro yo mu karere ka Ngororero.
Hari kandi porogaramu yitwa SAFI(Volontary Saving Loan) ikorera mu mirenge ya Kageyo, Muhororo na Ngororero, ikaba ifasha abaturage bashyizwe mu cyiciro cy’ubutindi ku bwikuramo bakoresheje uburyo bwo kwizigamira, ndetse bakanabafasha kubona inguzanyo mu ma banki ku buryo kugera mu gushyingo uyu mwaka abaturage bari muri icyo kiciro bagera ku  bihumbi cumi na bitanu muri utwo turere bari bamaze kugera ku bwizigame bwa miliyoni ijana na cumi(110 000 000frw)  kandi banki ikaba ibakubira kabiri ayo bizigamye iyo bashatse inguzanyo.
Indi porogaramu ni iyitwa PPIMA yita kubirebana n’imiyoborere myiza, ikaba ikorera mu mirenge ya Nyange, Ndaro, Ngororero, Kavumu, Muhanda na Kabaya.
Ibikoresho byatanzwe na tubibamahoro kuri uyu wa gatanu byahawe abakangurambaga bo mu karere ka Ngororero bagera kuri 48, buri wese akaba yahawe ibikoresho byamashanyarazi bifite agaciro k’amafaranga ibihumbi magana abiri y’amanyarwanda(200 000frw) bakaba kandi banabanje kubahugura ku mikoresherezwe yabyo, ndetse babaha n’ ibikoresho by’ubukangurambaga birimo ibitabo, impapuro nini zo kwandikaho, n’ibindi.
Bwana Boniface Barishesha, wari uhagarariye tubibamahoro muri uwo muhango, yasabye ababihawe ko bagomba kubikoresha mu buryo bwo kwitezimbere ndetse no kuba urugero  ku bandi.
Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Ngororero ari nawe wari uhagarariye umuyobozi w’akarere muri uwo muhango, yashimiye tubibamahoro, ko nyuma y’inama yahuje abayobozi b’akarere n’abafatanyabikorwa mu ntangiro z’iki cyumweru aribo babimburiye abandi mu gushyira mubikorwa ibyo biyemeje, maze abasezeranya ubufatanye butaziguye.
Abaturage bahawe ibyo bikoresho bavuga ko bagiye kuva mwicuraburindi kuko babonye amashanyarazi, ngo bikaba bizabafasha gukora raporo zibikorwa byubukangurambaga neza kuko babona akanya kumugoroba.
Ernest Kalinganire.