Hari imihigo yashyirwa mu bikorwa ikabangamira abaturage batari bake: Mutakwasuku
Kuri uyu wa 9 Mutarama 2012, mu gikorwa cyo gusuzuma aho imihigo yahizwe n’uturere igeze, gikorwa n’abakozi bagize itsinda rya Leta riyobowe na Minisiteri y’Intebe, Umuyobozi w’akarere ka Muhanga Yvonne Mutakwasuku avuga ko hari imwe mu mihigo bashobora gushyira mu bikorwa ikaba yabateza ibibazo ndetse bikanabangamira abaturage.
Ibi ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga bukaba bweretse abagize iri tsinda ko hari ibisabwa abarurage birenze ubushobozi bwabo. Aha Mayor Mutakwasuku akaba yerekanye ikibazo cya biyogazi (biogaz) nk’ikibazo gikomeye kuko abaturage basabwa amafaranga arenze ubushobozi bafite kugira ngo babashe kuyigezwaho.
Agira ati: “Ubundi ku muntu ushaka kubona biyogazi Leta imutangira amafaranga ibihumbi 300 nawe akitangira andi ibihumbi 500, ubwo kandi hari abaturage benshi batabona ubushobozi bw’ayo mafaranga, ubwo byabasaba kugurisha inka bafite kandi arizo zitanga iyi biyogaziâ€.
Aha berekanye ko benshi mu baturage bagira imbogamizi yo kubona inguzanyo ngo bakoreshe biyogazi kuko abatari bake batabasha kubona ingwate ya banki.
Ubuyobozi bw’akarere bukaba butazuyaje kwisabira iri tsinda ryari rigizwe n’abantu batanu ko ryabakorera ubuvugizi ku nzego zo hejuru.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga akaba yavuze ko abaturage ari bo babisabiye ko leta ibateye inkunga ariho hashyirwamo ingufu kugirango babone biyogazi, kuko bo basanze ubushobozi bwabo ari buke.
Nyamara aha ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga bwongera kuvuga ko hari abaturage baba bifuza buri gihe ko bafashwa muri byose bityo bakumva ko byose babikorerwa ku buntu.
Ahandi abagize iri tsinda rya leta bo ubwabo bavuze ko hari ibikorwa bishobora kubangamira rubanda ni aho abaturage bagiye kongera gusabwa gutanga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza mu kwezi kwa kabiri kandi hari abatari bake bari bakimara gutanga ay’umwaka barangije.
Mu bwisungane mu kwivuza naho hakaba haragaragaye ikibazo kuko umwaka wahinduye isura. Mu busanzwe amafaranga yatangiraga gutangwa kuva mu kwezi kwa Mutarama, ubwisungane mu kwivuza baguze bugata agaciro mu kwezi k’Ukuboza.
Uyu mwaka hashyizweho gahunda y’uko umwaka uzajya utangira mu kwezi kwa kamena, bugata agaciro mu kwezi kwa kamena k’undi mwaka.
Aha abaturage bakaba bashobora kuzabigiriramo ibibazo kuko batinze kumvishwa iyi gahunda. Ibi bizatuma hari benshi bishyuye bitinze bityo kuzongera kubwirwa gutangira kwishyurira umwaka utaha na none, bikazaba ari ikibazo ku baturage.
Ikindi cyatumye abaturage batinda kwishyura ngo byaturutse kuri gahunda z’ubudehe, byagaragaye ko zitari zanogejwe neza kuko amalisiti y’ibyiciro abaturage baherereyemo yasohotse atinze. Ibi byatumye benshi mu bakoresha ubu bwisungane bagura ubwisungane batinze bityo bakazabwivurizaho igihe gito.