Bugesera: Abayobozi b’imidugudu n’umurenge barasabwa kwihutisha gukemura ibibazo by’abaturage
Muri hahunda y’ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza no gukemura ibibazo by’abaturage, tariki 3 mutarama 2011, umuyobozi w’akarere ka Bugesera Rwagaju Louis yagiranye ibiganiro n’abayobozi kuva ku mudugudu kugera ku rwego rw’umurenge. Muri ibyo biganiro yasabye abo bayobozi kurushaho gutanga serivise nziza no kumva ibibazo by’abaturage kandi bakihutisha kubikemura, bitagombye kuzurungutana mu nkiko.
Bahawe umwanya barinigura
Yagize ati “bayobozi b’inzego z’ibanze mugomba kwihutisha ikemurabibazo n’irangizwa ry’imanza ariko ibyo bigakorwa mu bushishozi kuko ari byo bizashimangira imiyoborere myizaâ€.
Aha umuyobozi w’akarere yababwiye ko ikibazo kigomba gukemurirwa umunsi umwe bagomba guhita bakirangiza.
Umuyobozi w’umurenge wa Musenyi Murwanashyaka Oscar  avuga ko abayobozi b’inzego z’ibanze nabo bagomba kwakira neza ababagana bakabafasha mu bibazo bafite. Yongeyeho ko ari byo bagiye kwimakaza aho biri bakabishimangira naho aho bitari bakabibatoza.
Abaturage bafite ibibazo buri wese yahawe umwanya agasobanura ikibazo cye, akanerekana inzego cyanyujijwemo ngo gikemuke cyangwa kinanirane.
Ibibazo byinshi bishingiye ku butaka n’indi mitungo itimukanwa. Ibyinshi muri ibyo bibazo bene byo bagiye babishyikiriza inkiko zikanabifataho imyanzuro ndetse hakaba n’ibyafatiwe imyanzuro mu myaka 8 ishize, ariko icyagaragaye ni uko batanyuzwe bakaba bongeye kubizana kubera ko bumvise ko ari umwanya w’ibibazo.
Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Rwagaju Louis hamwe n’abandi banyamategeko mu karere berekanye inzira byanyuzwamo ngo bishakirwe umuti.
Â