Bugesera : Abayobozi b’imidugudu basinyanye imihigo n’inzego zibakuriye
Kuwa 3/1/2012, abayobozi b’imidugudu basinyanye imihigo n’inzego zibakuriye imbere y’umuyobozi w’akarere.
Umuyobozi w’akarere n’uw’ingabo baha inama abayobozi b’imidugudu
Umuyobozi w’umudugudu wa Kibenga wo mu Murenge wa Mayange Umutesi Flore avuga ko iyo mihigo ahanini izibanda ku kuvugurura ubuhinzi, kufata neza ibikorwa remezo no kubungabunga umutekano harwanywa ibiyobyabwenge.
Ati “mu bijyanye n’ubuhinzi tuzegera abaturage tubakangurira kwitabira gahunda ya leta yo guhuza ubutaka aho bahinga igihingwa kimwe.
Ku gikorwa cyo kubungabunga umutekano tuzabakanguririra kwicungira umutekano barara amarondo cyane cyane barwanya ibiyobyabwenge birimo urumogi ndetse na kanyanga n’inzoga zadutse ubu kuko byagaragaye ko abazinyweye zibatesha umutwe bagakora ibyo batateguye birimo ibihungabanya umutekanoâ€.
Umutesi Flore avuga ko ku bijyanye no gufata neza ibikorwa remezo, bazihatira kumvisha abaturage ko ari ibyabo kandi ko ari bo byashyiriweho kugira ngo babifate neza bazi ko ari bo bifitiye inyungu.
Umuyobozi w’akarere Rwagaju Louis akaba yabwiye abo bayobozi ko buri wese agomba kugira gahunda agenderaho bityo ntatunguze abaturage ibikorwa nk’umuganda cyangwa inama.
Ati “abaturage bagomba kubimenya mbere kuko na bo baba bafite ibindi bakora umunsi ku munsi kandi bibabyarira inyungu â€.
Igikorwa cyo gusinya imihigo cyabaye muri gahunda y’ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza no gukemura ibibazo by’abaturage.