Subscribe by rss
    Saturday 16 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Wed, Mar 26th, 2014
    Ibikorwa / Latestnews | By gahiji

    Nyamasheke- Mu kwezi gushize hagaragaye ibyaha 28

    NyamashekeDist1

    Mu nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Nyamasheke, yabereye ku cyicaro cy’ako karere, kuri uyu wa kabiri tariki ya 25 Werurwe 2014, abayobozi n’inzego z’umutekano bagaragaje ko mu kwezi gushize hagaragaye ibyaha 28 bikaba byaragabanutseho ibyaha 2 ugereranyije n’ukwezi kwabanjirije uku kwa werurwe.

    Mu byaha byagaragjwe ko byiganje muri aka karere harimo gukubita no gukomeretsa bituruka ku businzi no kunywa ibiyobyabwenge, gufata ku ngufu no guhohotera abana.

    Nk’uko umuyobozi w’akarere , Habyarimana Jean Baptiste yabigaragaje, ngo gukubita no gukomeretsa ni ibyaha bigaragara by’umwihariko mu murenge wa Kanjongo bitwe n’uko uturanye n’igihugu cy’abaturanyi cya repuburika iharanira demukarasi  Kongo  aho abinjiza urumogi barukura ndetse hakaba urubyiruko rwinshi ruturuka ahantu henshi hatandukanye  rukora mu bashinwa bakora umuhanda, kandi bakaba babahemba neza. Urwo rubyiruko iyo rukitse akazi rwirara mu businzi maze rugakora ibyaha.

    Umuyobozi w’akarere avuga ko bahaye inshingano abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge kongera gukorana cyane n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari bagashaka uko bakumira ibyo byaha bikiboneka mu karere.

    Yagize ati “twabasabye ko bakorana bakagera ku bayobozi b’imidugudu bagakora uko bashoboye bagakaza amarondo ku buryo babasha gukumira ibyo byaha. Twemeje kandi ko tuzajya duhana bikwiye abantu bose bagira uruhare mu gutera uwo mutekano muke  mu mirenge yabo.”

    Uyu muyobozi yavuze ko bahaye inshingano inzego zose bireba kurushaho gukangurira ababyeyi kwibuka inshingano zabo mu guha abana babo uburere, bakabakangurira kwirinda ibiyobyabwenge no kubaha indero nziza.

    Inama y’umutekano yanzuye ko umutekano wifashe neza muri rusange mu karere ka Nyamasheke ariko kandi bifuza ko ibyaha byagabanuka bikaba byagera kuri zero mu kwezi gutaha.

    Basabye ko imipaka ihuza u Rwanda na Kongo yakomeza gucungwa neza abinjiza ibyobyabwenge bagafatwa ndetse bagahanwa bibereye abandi urugero mu rwego rwo gukumira ibyaha, dore ko ibyinshi bituruka mu kunywa ibiyobyabwenge n’ubusinzi.

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED