Subscribe by rss
    Monday 25 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Fri, Mar 28th, 2014
    featured1 / Ibikorwa | By gahiji

    Iburasirazuba: Ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe biza ku isonga mu guhungabanya umutekano

    Ibiyobyabwenge

    Ibyaha bishingiye ku biyobyabwenge ndetse n’ibikomoka ku nzoga zitemewe ngo bikomeje kuza ku isonga mu guhungabanya umutekano mu Ntara y’Iburasirazuba, nk’uko byagaragajwe mu nama y’umutekano yaguye y’iyi Ntara, yateranye ku wa Gatatu, tariki ya 26/03/2014.

    Muri iyi nama yahuje abagize inama itaguye y’Intara y’Iburasirazuba, abayobozi b’uturere n’abakuriye inzego z’umutekano mu turere, yasabye ko hakazwa ingamba zo gukumira ibi byaha ngo kuko akenshi ari na byo biba intandaro y’ibindi byaha nko gukubita no gukomeretsa.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Makombwe Jean Marie Vianney, yasobanuye ko impamvu y’ibi biyobyabwenge n’inzoga “zidasobanutse” ari uko iyi Ntara ihana imbibi n’igihugu cya Tanzania giturukamo ibiyobyabwenge byinshi nk’urumogi; ndetse n’igihugu cya Uganda giturukamo inzoga z’inkorano.

    Ibi biyobyabwenge ngo bikaba bitera n’ibindi byaha by’urugomo, aho bigaragara ko habaho gukubita no gukomeretsa kandi ngo bikagaragara ko abakora ibyo byaha baba bafashe ku biyobyabwenge.

    Ku bw’ibyo, inama y’umutekano yaguye y’Intara y’Iburasirazuba yemeje ko ingamba zikazwa kugira ngo ibi biyobyabwenge bikumirwe ndetse ababifatanwa bahanwe kugira ngo bicike. Ikindi ngo ni uko abaturage basabwa kugira uruhare bafatanya n’inzego z’umutekano mu kubungabunga umutekano wabo.

    Mu bindi bihungabanya umutekano, hazamo kurohama mu mazi y’ibiyaga n’inzuzi biri muri iyi Ntara, bityo hafatwa umwanzuro w’uko abaturage barushaho gushishikarizwa gukoresha neza aya mazi kugira ngo ababere intwaro y’ubukungu aho kubaviramo ibyago by’urupfu.

    Iyi nama y’umutekano yagarutse no ku bangiza ibidukikije batema amashyamba mu buryo bunyuranyije n’amategeko, maze hemezwa ko bigiye guhagarikwa ku buryo uzajya abifatirwamo azajya acibwa amande kandi agakurikiranwa nk’uko amategeko abiteganya.

    Muri rusange, iyi nama yishimiye ko umutekano wifashe neza mu Ntara y’Iburasirazuba kandi hasabwa ko abaturage barushaho kuwubumbatira birinda ibihuha ndetse bakajya batanga amakuru ku gihe y’ikintu cyose cyahungabanya umutekano.

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED