Laissez passer nshyanshya zashyizwe ahagaragara
Kuri uyu Kabiri tariki ya 03/01/2012, Ibiro bishinzwe Abinjira n’Abasohoka (Immigration and Emigration) byamuritse icyangombwa gishya cy’inzira cy’abajya mu bihugu bikikije u Rwanda (Laisser Passer).
Umuyobozi w’iki kigo, Anaclet Kalibata, yatangaje ko bafashe icyemezo cyo gushyiraho urwandiko rushya rw’inzira mu rwego rwo gutanga serivisi nziza ku baturage.
Ati: “Iyi Laisser Passer twayishyizeho mu rwego rwo kugeza ku baturage serivisi nziza kandi yihuse, no gushyira mu bikorwa gahunda ya guverinoma yo guteza imbere ikoranabuhanga.â€
Uru ruhushya ruzajya rugura amafaranga ibihumbi 10 y’u Rwanda, rumare imyaka ibiri. Urwo rusimbuye rwaguraga ibihumbi bitatu, rukamara umwaka umwe.
Bamwe mu bahawe uru ruhushya rw’inzira bavuga ko bizajya bibafasha kwihutisha gahunda zabo no kudata umwanya basiragira ku biro by’Abinjira n’Abasohoka.
Raissa Uwannjye ati: “Icya mbere iyi itwarika neza kuko iya mbere cyari igipapuro ikindi ni uko nayisabye mu gitondo none ndaytahanye.â€
Uru rwandiko rushya kandi ruzanye agashya kuko urufite ashobora no kujya muri Sudani y’Amajyepfo, nyuma y’u Burundi, Uganda, Kenya, Tanzania na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.