Muhanga: Abayobozi n’abaturage bayobora bashashe inzobe
Kuri uyu wa 03 Mutarama 2012, abayobozi b’akarere ka Muhanga ndetse n’inzego zinyuranye z’ubuyobozi zo muri aka karere, bahuye n’abaturage mu rwego rwo kumva ibibazo byabo kugira ngo babashe kugira ibyo bakemura ndetse n’aho abaturage bagaya abayobozi bahavuge.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe Ubukungu n’amajyambere Francois Uhagaze akaba avuga ko iki gikorwa ari kimwe mu biri gukorwa muri iki cyumweru cyahariwe imiyoborere myiza kugira ngo hakorwe isuzuma ry’aho imiyoborere myiza ihagaze.
Muri iki gikorwa cyo gusasa inzobe abaturage bakaba babashije gutambutsa ibibazo byabo ndetse bimwe binakemurirwa aho. Ibibazo bitabashije gukemurwa bikaba byashakiwe inzira n’igihe ntarengwa bigomba kuba byakemukiye.
Byinshi mu bibazo byabajijwe bikaba ari iby’imanza zitakemuwe neza n’abari babishinzwe ndetse n’abaturage batanyuzwe n’imikirize y’imanza.
Bamwe mu baturage bakaba bagaragaje ko barenganira muri zimwe mu nzego z’ibanze aho batakirwa nk’uko bikwiye.
Mu gusobanura ibibazo byabo, byagaragaye ko abaturage batari bake batamenya inzego bagana cyangwa bakazitiranya, abandi ntibamenye amategeko abagenga kenshi ingaruka zikagaruka kuri bo.
Aha Uhagaze yavuze ko icyagaragaye muri uku gusasa inzobe ari uko abayobozi bari basanzwe bazi ibibazo babazwaga n’ababagana nubwo byagaragaye ko hari ibyari bitarakemurwa.