RDB yakiriye Abanyeshuri Ba Wharton University Pennsylvania USA bari mu rugendo shuri mu Rwanda
tariki 01 Mutarama 2011, Ikigo gishinzwe iterambere mu Rwanda (RDB) cyakiriye abanyeshuri b’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (MBA Students) ya Wharton Business School Pennsylvania iherereye muri leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Clare Kamanzi umwe muyabozi bakuru ba RDB yasobanuriye aba banyeshuri ingingo nyinshi zirebana n’Iterambere mu Rwanda. Clare yagize ati “bitewe nimiyoborere myiza, Urwanda rwabashije kuzamuka mw’ iterambere, umutekano n’ubuvuzi ari nayo mpamvu dukomeza kubona amakampani ibihumbi 5 atangira burimwaka mu Rwandaâ€.
Nkuko yabi tangaje kandi, byumwihariko kaminuza ya Wharton ifite isomo ryihariye ryo kwiga k’Urwanda ryitwa “Conflict, Leadership and Change: Lessons from Rwandaâ€. Iri tsinda ry’abanyeshuri riyobowe n’Umwe mubarimu babo Prof Katherine Klein na Eric Kocou.
Iki kiganiro cyibanze ku ngingo zinyuranye zafashije Urwanda kurwanya ingaruka mbi za jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 hamwe n’ingingo zatumye Urwanda rubasha kuzamuka mu bukungu muri iyi myaka 17 ishize.
Aba banyeshuri banaboneyeho umwanya wo kuganira n’abacuruzi batatu baba nyarwanda Lydie Hakizimana (NyiriDrakkar Ltd), ManziKayihura (Thound Hills Expeditions) na Eric Mutaganda (Merez Petrol Stations). Izi mpuguke mu by’ ubucuruzi zabasobanuriwe imyirondoro y’ubucurizi mu Rwanda, ibyangombwa, inguzanyoz’amabanki namasoko.
Tara Nicholson, umwe muraba banyeshuri yatubwiye ko yasanze Urwanda ari igihugu cyiza cyane, gifite isuku nab’Abantu bacyirana abanyamahanga urugwirorwinshi.
Â