Nta koranabuhanga mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro
Bamwe mu badepite bagize komisiyo y’ubuhinzi, ubworozi n’ibidukikije barasanga nta koranabuhanga rihagije rikoreshwa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu birombe bya Rutongo mu karere ka Rulindo.
Aba badepite babitangaje ubwo basuraga ibi birombe mu mpera z’umwaka ushize, aho bagaragaje ko nta buryo bugezweho buhari bwo gutabara igihe habaye impanuka, ndetse no kuba amasomo y’ubu bucukuzi ntaho atangwa mu mashuri yo mu gihugu.
Bayobowe na Bazatoha Adolphe, Perezida w’iyi komisiyo, abadepite bavuze ko ibi birombe bitagaragaza ibikorwa remezo bihagije kandi bimaze igihe imyaka 83 bicukurwamo amabuye.
Ibikorwa remezo rukumbi bigaragara muri aka gace ni ibitaro bivurirwamo abakozi kandi nabyo birashaje ku buryo bikeneye kuvugururwa, ibidukikije nabyo ntabwo byitaweho kuko hakirangwa ibiti byo mu gihe cy’abashefu.