Akarere ka gisaga kakoze Isuzumwa ry’imihigo
tariki ya 5 mutarama 2012 akarere ka Gisagara kamuritse imihigo imbere y’abayobozi bakuru batumwe na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ndetse n’intara y’amajyepfo.
Mbere yo kumurika imihigo yabo umukuru w’akarere ka Gisagara Bwana Leandre Karekezi yabanje gusobanura ko imihigo yabo uko bari bayitangije atari ko yakomeje kuko byabaye ngombwa ko hari ivamo igashyirwa muri gahunda z’akazi kaburi munsi gasanzwe.
Iyo mihigo mu kuyigabanya barebye ifite ikamaro cyane baba ariyo barekeramo indi ivamo ku buryo mu mihigo igera kuri 80 bari batangiranye basigaranye 42.
Bwana Leandre kandi yasobanuye ko intego bihaye bagerageje kuyisaranganya mu mirenge hakurikijwe ubushobozi bwa buri murenge.
Muri iyi mihigo 42 igera kuri 34 muri yo imaze kugerwaho ku rwego rwa 80% indi 8 iri hagati 50% na 80%, kandi nk’uko umuyobozi w’akarere yabitangaje ngo yose bizeye kuzayigeraho ijana ku ijana.
Intumwa za Minisiteri nazo mbere yo kumurikirwa imihigo zasabye abakozi b’aka karere kuvugisha ukuri ndetse ntibanatinye kwerekana ahabaye imbaraga nke kuko ngo iri suzuma icyo ryari rigamije atari ugutanga amanota cyangwa kugaya ahubwo ngo kwari ukugirango bungurane ibitekerezo cyane cyane ku bitaragenze neza kugirango harebwe n’uburyo byashyirwamo imbaraga.
Imihigo yose imaze kumurikwa uko ari 42, akarere ka Gisagara karashimwe kuko hari imihigo myinshi kagiye kesa ku rwego rwa 100% nko mu burezi aho amashuri yagombaga kubakwa yagezweho ndetse akarenga.
Utubazo duke twagiye tugaragara twabonetse hamwe na hamwe ama raporo atabaga yuzuye ayandi bigaragara ko yakozwe akererewe, abayashinzwe bakaba barasabwe kwisubiraho.
Zimwe mu nama bagiriye aka karere harimo iyo kwitabira gutuza abantu ku masantere ariko bakirinda akajagari muri uko kubatuza ndetse banasabwa gukomeza kongera imbaraga mu mikorere yabo kugirango bagere kubyo biyemeje.