Rulindo: ababana n’ubumuga bitabiriye amarushanwa yo kwiruka
Muri gahunda y’ukwezi kw’imiyoborere myiza, tariki 07/01/2012 ababana n’ubumuga bo mu mirenge itandukanye mu karere ka Rulindo, bisiganwe metero ijana mu byiciro by’ abagore ndetse n’ abagabo.
Biteganyijwe ko batatu ba mbere muri buri kiciro, bazakomeza kurushanwa ku rwego rw’intara y’amajyaruguru, nk’uko bisobanurwa na Bienvenu Norbert ushinzwe urubyiruko mu karere ka Rulindo.
Agira ati: “mu murenge wa Shyorongi habereye amarushanwa yo kwiruka, aho abasiganwe barimo ibyiciro bitandukanye, birimo n’ababana n’ubumuga ariko butababuza kuba bakwirukaâ€.
Uretse kandi aba babana n’ubumuga, i Shyorongi habereye amarushanwa yo gusiganwa metero 100 ku bagabo ndetse no ku bagore, metero 3000 ku bagore ndetse na metero 5000 ku bagabo.
Mu murenge wa Bushoki ho habereye amarushanwa yo kuririmba, imbyino ndetse n’imivugo, aho abatsinze bazakomereza ku rwego rw’intara bakajya kurushanwa na bagenzi babo bo mu tundi turere tugize intara y’ amajyaruguru.