Gakenke : Kwesa imihigo byihutisha iterambere
Imihigo igamije kwihutisha iterambere kuko ubuyobozi buba bufite gahunda bugenderaho kandi iyo mihigo igasubiza ibibazo abaturage bafite. Ibyo byagarutsweho mu gikorwa cyo gusuzuma imihigo y’amezi atandatu ya 2011-2012 cyabaye tariki ya 06/01/2012 mu karere ka Gakenke.
Uwimana Josephine wari ukuriye itsinda rya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu rishinzwe gusuzuma imihigo yavuze ko imihigo igira uruhare mu kwihutisha iterambere kuko uyobora aba afite gahunda y’ibyo azakora n’uburyo azabikora.
Akomeza avuga ko imihigo icyemura ibibazo abaturage bafite aho ubuyobozi buhiga buhereye ku bibazo by’abaturage kuva ku mudugudu kugeza ku Karere bikaba ari byo bibyara imihigo y’akarere.
Nk’uko uwimana abivuga, iryo suzumamihigo ryo hagati ngo rifasha abakozi b’akarere kumenya aho bafite imbaraga nkeya mu kwesa imihigo, ibibazo bahura na byo mu kuyishyira mu bikorwa ndetse n’ingamba zafatwa kugira ngo igezweho.
Ubwo yagarukaga uko Akarere ka Gakenke gahagaze mu mihigo, Uwimana yatangaje ko hari icyizere cyo guhindura amateka yo kuva ku mwanya wa nyuma kubera ubufatanye bugaragara hagati y’Akarere n’inzego z’umutekano. Ikindi ngo n’ikipe ishyize hamwe kandi ifite ubushake bwo gufatanya buzuzanya mu kazi kabo ka buri munsi.
Umuyobozi w’akarere, Nzamwita Deogratias yashimye iryo suzumamihigo ryo hagati kuko ribafasha kumenya ibitagenda neza mu mihigo baba barahize kandi bakabagira inama y’uko byakosorwa.
Yaboneyeho akanya ko kubizeza ko ibitagenda neza bizakosorwa. Umuyobozi w’akarere ashimangira ko abakozi b’akarere bafite icyizere cyo guhindura isura y’akarere bakava ku mwanya wa nyuma bakazamukaho imyanya myinshi bityo bagakomeza aho.
Bagiriwe inama yo gushyiraho uburyo bwo gusuzuma imihigo hagati yabo mbere y’uko Minisiteri imanuka ku karere mu isuzumamihigo.
Akarere ka Gakenke kaje ku mwanya wa 30, gahana imbibi n’Akarere ka Rulindo kabaye akambere mu mihigo y’umwaka 2010 na 2011.