Gatsibo: abaturage barasabwa kurwanya akarengane ako ariko kose
Tariki ya 5 mutarama, 2012 Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo yatangije ukwezi kw’imiyoborere myiza no kurwanya akarengane anashishikariza urubyiruko kurwanya ibiyobyabwenge.
Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo wahuye n’abaturage bo mu mirenge ya Gitoki, Kiziguro, Kiramuruzi, Rugarama na Kabarore akabashishikariza gushyigikira ubuyobozi mu kubegereza imiyoborere myiza batanga amakuru kubibangiriza umutekano, Yaboneyeho umwanya wo kwakira ibibazo by’abaturage aho bagaragaje ibibazo byinshi bidakemurwa n’inzego z’ibanze kimwe n’imirenge uko bikwiye, ibibazo by’ubutaka akaba aribyo bituma abaturage bahora mu manza aho gukora ngo biteze imbere.
Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo avuga ko akarere ayobora gafite ibibazo by’amasambu kandi abayobozi b’inzego z’ibanze baba badashoboye gucyemura, bikaba bicyeneye inzego zo hejuru kugira ngo zishobore kubibonera igisubizo.
Ikindi cyagarutsweho ni uko Bikwiye ko inzego z’ubuyobozi zajya zegera abaturage zigasubiza ibibazo by’abaturage kuko bibabuza kwiteza imbere. Ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo buteganya ko nibura inshuro 2 mu mwaka ubuyobozi bw’akarere buzajya busura imirenge bugasangira ibitekerezo n’abaturage mu iterambere kuko hari byinshi bifasha abaturage iyo bahuye n’abayobozi.
Mu ijambo rye umuyobozi w’akarere ka Gatsibo yongeye kunenga abayobozi bifuza kugira abandi imbata babarenganya avuga ko Gatsibo idakeneye ibibazo bisubiza inyuma abaturage.
Aho yanenze abaturage bo mu murenge wa Gitoki barebereye ubwicanyi bwabaye taliki ya 24 ukuboza bugakorerwa umwana. Abasba kongera kugira ubumwe no kurwanya akarengane ako ariko kose.