Nyamasheke: uruhare rw’aabaturage mu gutegura imihigo bituma yeswa neza
Mu nama nyunguranabitekerezo yahuje komisiyo ya politiki n’imiyoborere myiza mu nteko ishinga amategeko umutwe wa sena, ubuyobozi bw’akarere, sosiyete sivile ndetse n’abafatanyabikorwa bo mu karere ka Nyamasheke, abayitabiriye batangaje ko kuba abaturage bahabwa umwanya mu itegurwa ry’imihigo aribyo bituma baza ku isonga mu kuyishyira mu bikorwa.
Uwari uhagarariye sosiyete sivile yavuze ko abaturage baterana ku rwego rw’umudugudu maze bagahitamo ibikorwa by’ingenzi babona bikenewe maze bakabyemeza.
Ikindi cyagaragajwe muri iyi nama, ni uko abaturage baganira n’abayobozi bo ku nzego zo hasi maze bakavuga ku hantu batuye muri rusange ndetse n’ibyo baha agaciro bikwiye gushyirwa imbere.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungiririje ushinzwe imari, ubukungu n’amajyambere, Bahizi Charles, yavuze ko mu gutegura imihigo nta n’umwe baheza kandi ko babanza bakayereka abaturage mbere y’uko bayihiga, bakazanerekana umusaruro bagezeho nyuma yo kuyishyira mu bikorwa.
Bahizi yagize ati: “ntitwakwesa imihigo abaturage batayiyumvamo. Iyo umuturage atagize uruhare muri gahunda iratsindwaâ€.
Akarere ka Nyamasheke kamaze igihe kitwara neza mu mihigo kuko mu mihigo iheruka kaje ku mwanya wa kabiri mu kuyesa ku rwego rw’igihgu, mu gihe iyayibanjirije kari kaje ku mwanya wa mbere.
Imihango yo kwishimira insinzi mu kwesa imihigo ikorwa guhera ku mudugudu ukageza ku rwego rw’akarere aho bakora inkera y’abahizi hakanahembwa undi muntu wese wagize igikombe, umudari cyangwa irindi shimwe azanira akarere.