Burera-Imiryango 50 yagabiwe inka muri hagunda ya “Gira Inkaâ€
Kuri uyu wa gatatu 11/01/2012 akarere ka Burera gafatanyije n’ikigo k’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) bagabiye inka imiryango 50 yo muri ako karere muri gahunda y’igihugu ya “Gira Inka†munyarwanda.
Bamwe mu baturage bagabiwe inka bishimiye icyo gikorwa. Saverina Basesekaza ni umwe mu bagabiwe inka. Ni umukecuru ufite imyaka 53 y’amavuko, atuye mu murenge wa Kivuye. Avuga ko kuba agabiwe inka bizatuma agira amasaziro meza.
Agira ati “iyi nka bangabiye izandera, izanshajishaâ€. Akomeza avuga ko ari ubwa mbere atunze inka. Ngo n’ubwo ariko ari ubwa mbere agiye kuyorora, kandi ngo azayifata neza. Agira ati “nzayirera nk’uko nareze abana banjyeâ€.
Mbonizana Triphonie utuye mu murenge wa Rugarama avuga ko nawe yishimiye kuba agabiwe inka, kuko izamufasha kugira imibereho myiza. Akomeza vuga ko iyo nka izamuha amata ndetse n’ifumbire bizamufasha kugira umuzima bwiza.
Uwambajemariya Florence umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yasabye abagabiwe inka kuzifata neza kugira ngo zizabakure mu bukene.
Yabwiye kandi abo bagabiwe inka ko bagomba nabo kugabira abandi kugira ngo buri muturage gahunda ya “Gira Inka†izamugereho
Yakomeje asaba abo bagabiwe inka ko nizibyara, amata zizajya zikamwa bazajya bayanywa aho kuyagurisha. Bamara kwihaza bakaba ariho basagurira isoko. Ngo birakwiye ko bazajya batarama bakanywa amata.
Dr Kanyandekwe Christine umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ubworozi muri RAB yabwiye abo bagabiwe inka ko inyinshi muri zo zihaka. Akaba yabasabye kuzifata neza kugira ngo zizabahe amata ndetse n’ifumbire maze bave mu bukene. Gusa ariko yababwiye ko iyo umuntu ugabiwe yitura, ngo bakaba bagomba kwitura bagabira abandi.
Inka zagabiwe abo baturage bo mu karere ka Burera ni inka 50. Mirongo itatu muri zo zahawe abaturage bo mumurenge wa Kivuye. Abagabiwe inka bose ni abatishoboye, bakaba bazigabiwe kugira ngo zizabakure mu bukene.