Burera-Abaturage barashishikarizwa kurwanya ruswa
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Burera, Kamanzi Raymond arashishikariza abaturage bose b’aka karere  kurwanya ruswa kuko idindiza iterambere.
Ibyo akaba yabitangaje tariki ya 05/01/2012 ubwo mu karere ka Burera hatangizwaga ku mugaragaro ukwezi kw’imiyoborere myiza.
Kamanzi yavuze ko buri muturage yaba umuyobozi cyangwa uyoborwa agomba kurwanya ruswa kugira ngo imiyoborere myiza ndetse n’iterambere bisagambe. Yagize ati “ni ngombwa kugaragaza abaka ruswa ndetse n’abayitangaâ€.
Yagereranyije ruswa n’igikoko gifite amahembe ndetse n’amashami. Aho yavuze ko ahantu hose umuntu anyura ashobora kukihasanga. Yagize ati “ haba mu nzira aho unyura hose n’aho ujya ushobora kuhasanga icyo gikokoâ€.
Yakomeje asaba inzego zose kurwanya icyo gikoko kugira ngo batagwa mu mahembe yacyo. Yagize ati “ iyo ugiye ku muyobozi akakwaka ruswa ubwo uba ugiye ku ishami ryacyoâ€. Yakomeje avuga ko buri muturage afite uburenganzira bwo guhabwa serivisi uko bikwiye ko nta mpamvu yo kwakwa ruswa. yanongeye ho ko ruswa ihanirwa n’amategeko ku wayiriye cyangwa uwayitanze.