Nyamagabe: amazi, imihanda n’amashanyarazi bikwiye kongerwamo imbaraga mu mihigo ya 2012
                     Â
Aboyobozi b’akarere ka Nyamagabe bagaragaza ibyo bahize aho bigeze  Â
Mu mihigo igera kuri 48 akarere ka Nyamagabe kahize, imihanda, amashanyarazi n’amazi nibyo byasigaye inyuma. Akarere kakaba gasabwa kubyongeramo imbaraga kugirango kazabashe kwesa imihigo 100% mu mwaka wa 2011-2012.
Ibi babisabwe na komite yo ku rwego rw’igihugu ishinzwe kugenzura aho imihigo y’uturere twahize igeze kuri uyu wa gatanu tariki ya 06 Mutarama 2012, ubwo iyi komite yari imbere ya nyobozi y’akarere ka Nyamagabe imurikirwa aho ibikorwa bahize bigeze.
Mazuru Thomas ushinzwe igenamigambi muri minisiteri y’imari n’igenamigambi, ari nawe ukuriye iyi komite igizwe n’abantu 5, Yabwiye akarere ka Nyamagabe ko mu bikorwa bamaze gukora mu gihe cy’amezi 6 bishimishije, ariko bakaba badakwiye kwicara kuko mu igenzura ryabo basanze hakiri ibindi bikorwa bigomba kwitabwaho. Ati “ twabashimye ariko hari imihanda y’amabuye twabonye mwashyize mu mihigo, none ntacyo murayikoraho ndetse amazi n’amashanyarazi nabyo ntimurabikora, kandi mufite inganda nyinshi mushaka kubakaâ€
Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe Mugisha Philbert, yashimiye uburyo iyi comite ibahwituye, avuga ko bagiye gukora iyo bwabaga bagashaka izindi mbaraga mu bafatanyabikorwa bakabasha kuzesa imihigo y’uyu mwaka 100%.
Tubibutse ko akare ka Nyamagabe gaheruka kwesa imihigo kakaza ku mwanya wa mbere mu mwaka 2010.