Kamonyi: Ibibazo by’ amasambu bifata umwanya munini muri komisiyo ishinzwe kurwanya akarengane na ruswa
Abavuga ko bazingitiranywe mu kuzungura ababyeyi babo, abaka iminani kuko ababyeyi  basize batayibahaye, n’abashaka kujurira cyangwa kubogama mu manza zaciwe, nibo biganje mu bazana ibibazo imbere y’iyo komisiyo.
Komisiyo y’Akarere ka Kamonyi ishinzwe kurwanya akarengane na ruswa, yakira ibibazo by’abaturage buri wa gatatu. tariki ya 11 Mutarama, 2012 iyi komisiyo yateraniye mu nzu Mberabyombi y’Akarere ka Kamonyi , iherereye I Gihinga mu Murenge wa Gacurabwenge, maze yakira ibibazo by’abaturage barenga 25 baturutse mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Kamonyi.
Mu bibazo byazinduye abaturage, ibigera kuri 20 ni ibishingiye ku masambu. Hari abafite ibibazo by’izungura, abaka iminani, n’iby’isaranganya ry’amasambu. Ibindi bibazo byagaragaye n’iby’urugomo, ubwambuzi ndetse n’icy’umugore waregaga umugabo we kutubahiriza inshingano zo guha abana ibyangombwa by’ishuri.
Mu gukemura ibyo bibazo no kugira inama abaturage, intumwa za Komisiyo y’akarere ishinzwe kurwanya akarengane zigizwe n’ushinzwe imiyoborere myiza mu Karere ka Kamonyi, Uhagarariye Polisi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gacurabwenge umufasha mu by’amategeko (MAJ) ukorera mu Karere ka Kamonyi, bakiraga ikibazo cya buri muntu, bakacyumva bakamufasha kugikemura. Akenshi ibyo bibazo byabaga byageze mu nzego z’ibanze cyangwa mu bunzi.
Ubwo rero izo ntumwa zabagiraga inama y’uko bajuririra ibyemezo byafashwe n’izo nzego zabanje cyangwa haba hari akarengane kagaragara bagiriwe n‘abayobozi b’inzego z’ibanze, bagahita batelefona umuyobozi wari wakemuye ikibazo bakamusaba ibisobanuro. Urugero ni ikibazo cy’umusore wavugaga ko hari umukobwa watoraguye ibyangombwa bye n’amafaranga, akanga kubimusubiza avuga ko hari undi mukobwa wabitwaye.
Kuri icyo cyibazo ngo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari uwo mukobwa wabitoraguye abarizwamo yari yagikemuye avuga ko uwo musore agomba gukurikirana uwo mukobwa nyir’ukubitoragura avuga ko ariwe wabitwaye kandi akaba atazwi aho aherereye. Ariko mu rwego rwo kurwanya akarengane, izo ntumwa zatelefonnye uwo Munyamabanga Nshingwabikorwa, zimwumvisha ko agomba kwishyuriza uwo musore ibyangombwa bye n’amafaranga uwo mukobwa wemera ko yabitoraguye, akazikurikiranira uwo avuga ko yabitwaye Ngo byamunanira ikibazo akacyoherereza Polisi ikagikurikirana aho guheza mu gihirahiro uwo musore.
Abagera kuri bane bari bazanye ibibazo bijyanye n’isaranganya ry’amasambu, umwe mu bakozi bashinzwe ibibazo by’abaturage, yabemereye ko ku munsi ukurikiyeho, azahurira nabo ahari ayo masambu ye yasaranganyijwe kugirango arebe ko iryo saranganya ryabaye hubahirijwe itegeko.
Ku bibazo bijyanye n’izungura ndetse n’iminani, izo ntumwa zagiraga abaturage kugana inzego z’ibanze n’iz’abunzi aho kwihutira kujya