Ruhango: Abaturage baratangaza ko “banyuzwe n’ibisubizo bahawe.â€
Kuri uyu wa kane abaturage bo mu karere ka Ruhango bahawe umwanya wo kwibariza umuyobozi w’akarere ibibazo bari bafite bitabashije gukemurwa, benshi mu babajije ibibazo batangaje ko  “banyuzwe n’ibisubizo bahawe n‘umuyobozi w’akarere†ko kandi bafite “icyizere ko imyanzuro yafashwe izashyirwa mu bikorwa.â€
Abaturage babajije ibibazo byabo mu bwisanzure.
Mu rwego rwo kugendana na gahunda z’ukwezi kw’imiyoborere myiza (kuva kuwa 13 Ukuboza 2011 kugeza kuwa 31 Mutarama 2012), ubuyobozi  bw’akarere ka Ruhango bwahaye rugari abaturage bo mu mirenge ya Ruhango, Ntongwe na Kinazi; kugira ngo babashe kubaza ibibazo byose bifuza ko bishakirwa ibisubizo.
Benshi mu baturage twaganiriye batubwiye ko bashimishijwe n’ibisubizo umuyobozi w’akarere yabahaye ndetse bongeraho ko bafite icyizere ko imyanzuro yafashwe izashyirwa mu bikorwa.
Byinshi mu bibazo byabajijwe byari bijyanye n’imanza z’ubutaka ndetse n’ihohoterwa.
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier nawe yatangaje ko guhura n’abaturage ayobora akanabaha umwanya wo kubaza ibibazo bafite “atari gahunda nshyashya kuko asanzwe abikora.â€
Mbabazi yagize ati “Dusanzwe dufite gahunda yo kwakira abaturage no gukemura ibibazo byabo, ubundi umunsi wa gatatu nta kindi twawuhariye; twakira abaturage hano ku karere ndetse byanashoboka tukabasanga no ku mirengeâ€.
Umuyobozi w’akarere kandi  yasabye abayobozi b’inzego z’umurenge ndetse n’utugari gukurikirana bimwe mu bibazo byabajijwe ndetse bakanabikemura bidatinze. Ku kibazo cy’uko abayobozi bashobora gutinda kubikemura, umuyobozi w’akarere yasubije ko “ubuyobozi bw’akarere buzakomeza gukurikirana†kugira ngo bumenye niba ibyo bibazo koko byakemutse.
Kuba ababajije ibibazo ari bake si ikibazo.
Abaturage bari bbaajije ibibazo bose hamwe ni 12. Gusa n’ubwo uyu mubare ari muto, umuyobozi w’akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier yatangaje ko kuba ababajije ibibazo ari bake atari ikibazo ko ahubwo  byerekana akamaro ko guhura n’abaturage kenshi gashoboka.
Mbabazi ati “uko bigaragaye ntabwo haje abaturage benshi cyane†yongeraho ati “Njyewe ibi bimbereye ikimenyetso cyiza ko ya gahunda twashyizeho yo kwakira ibibazo by’abaturage buri cyumweru yagize akamaro.â€
Iyi gahunda izakomereza mu yindi mirenge aho ku wa 12 Mutarama umuyobozi w’akarere azahura n’abaturage bo mu mirenge ya Byimana , Mwendo na Mbuye naho ku wa 19 Mutarama umuyobozi w’akarere akazasanga abaturage bo mu mirenge ya Kabagari, Bweramana na Kinihira.