“Umushinga wo kubaka uruganda rw’isukari I Kayonza ushyizwe mu bikorwa watuma tubona amashanyarazi menshi mu gihugu†– Minisitiri Kanimba
Ahazubakwa uruganda
Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Francois Kanimba, tariki ya11 mutarama,2012 yatangaje ko umushinga wo kubaka uruganda rw’isukari mu kibaya cya Kajevuba mu karere ka Kayonza uramutse ushyizwe mu bikorwa, bishobora gutuma u Rwanda rubona amashanyarazi angana na megawate (megawatt) 45.
Minisitiri Kanimba yabitangaje ubwo yasuraga ahateganywa kuzubakwa urwo ruganda, mu rwego rwo kureba niba koko hari ubutaka buhagije nk’uko abashoramari bifuza kubaka urwo ruganda babisabye.
Minisitiri Kanimba yagize ati “Buriya inganda z’isukari zitunganya ibisheke zifite ubushobozi bw’uko ibiva mu bisheke bishobora kubyazwa amashanyarazi…abashoramari twaganiriye nabo batubwiye ko dushoboye kubona ahantu hangana na hegitari ibihumbi icumi, bashobora kuba bahashyira uruganda rw’isukari rwakora toni ijana rukanatanga amashanyarazi angana na megawate 45â€
Kugeza ubu ingomero zitanga amashanyarazi mu Rwanda nta na rumwe rubasha gutanga amashanyarazi angana na megawate 45. Minisitiri Kanimba akavuga ko mu gihe uru ruganda rwaba rutangiye gukora rwakemura ikibazo cy’isukari, ariko rukanakemura n’icyamashanyarazi atarahaza abanyarwanda bose.
Â