Subscribe by rss
    Friday 22 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Thu, Jul 3rd, 2014
    featured1 / Ibikorwa / Latestnews | By gahiji

    Ngoma: Njyanama yemeje ingengo y’imari isaga miliyari 11 izakoreshwa n’akarere

    Inama njyanama idasanzwe y’akarere ka Ngoma kuri uyu wa 28/6/2014 yemeje ingengo y’imari y’aka karere izakoreshwa mu mwaka wa 2014-2015 ingana na 11,276,642527 y’u Rwanda azakoreshwa mu bice bitandukanye by’iterambere ry’aka karere.

    Iyi ngengo y’imari izakoreshwa mu iterambere mu bukungu 32,1%,imibereho myiza y’abaturage 47,4%  n’imiyoborere myiza izatwara  20,5% by’ingengo y’imari yose.

     m_Njyanama yemeje ingengo y’imari isaga miliyari 11 izakoreshwa n’akarere

    Aya mafaranga yose azava ahantu hatandukanye harimo ayazava muyo akarere kazinjiza mu  misoro y’akarere agera kuri miliyari imwe,azava mu kigega cya leta gishinzwe guteza  imbere uturere (LODA) n’azava mu bafatanyabikorwa b’akarere.

    Bimwe mubikorwa byagendeweho mu itegurwa by’iyi ngengo y’imari nkuko byasobanuwe ,ngo bishingiye mubikubiye muri EDPRS II no muri DDP mu rwego rwo kugera ku ntego z’iterambere biyemeje kugeraho nk’akarere mu gihe bihaye.

    Perezida w’inama njyanama y’akarere ka Ngoma,Rwamurangwa Steven,yatangaje ko bimwe mu bikorwa bizakoreshwamobiteganijwe birimo ibikorwa remezo nk’imihanda,n’ibindi bikorwa bizatuma abaturage babona imirimo bakiteza imbere.

    Yagize ati” Harimo ibikorwa by’iterambere nk’amazi ,imihanda,agakiriro n’ibindi bizatuma abaturage biteza imbere bakabasha kwiteza imbere basubiza ibibazo byabo bya buri munsi. Hari n’ibikorwa byo gukomeza kubaka hoteri, bizatuma n’umugi wa Ngomaubasha kuzamuka,kandi iyo imigi ikura iba itanga akazi.”

    Mbere yo kugaragaza ingengo y’imari izakoreshwa umwaka utaha wa 2014-2015 mu karere ka Ngoma,habanjwe kugaragazwa uburyo ingengo y’imari y’umwaka ushize wa 2013-2014,aho byagaragajwe ko yakoreshejwe 95,8%.

    Asobanura impamvu iyi ngengo y’imari itakoreshejwe yose nkuko biteganywa n’itegeko,umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Ngoma,Muzungu Gerard,yasobanuriye inama njyanama ko byatewe nuko hari ba rwiyemezamirimo bananiwe amasoko bikaba ngombwa ko basesa amasezerano bityo bigatuma batishyurwa.

    Muri iyi ngengo y’imari nshya igaragaramo amafaranga azarihira abayobozi b’imidugudu yose igize akarere mituel de santé,miliyoni 65 zizakoreshwa mu gukora inyigo y’ahazubakwa stade Regional muri Ngoma,miliyari imwe mu gukomeza kubaka hotel ya Ngoma n’ibindi.

    Intumwa ya minisiteri y’imari n’igena migambi muri iki gikorwa yatanze inama,ndetse n’umuyobozi mukuru muri LODA watanze inama zuko abajyanama harebwa uburyo bajya bafashwa kugera mu baturage ngo bashake ibyifuzo by’abaturage mu kunoza imikorere ya za njyanama.

     

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED