Rwanda | Nyamagabe: RALG irahamya ko igiye kurushaho kwimakaza umuco w’imiyoborere myiza
Abakozi bashinzwe imiyoborere myiza mu turere twose tugize u Rwanda n’umujyi wa Kigali baratangaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari ikimenyetso simusiga cy’imiyoborere mibi biyemeza gukomera ku kwimakaza imiyoborere myiza bashinzwe.
Vice Mayor ushinzwe Ubukungu Nyamagabe Mukarwego Immaculée
Ibi babitangarije mu karere ka Nyamagabe tariki 7/2/2012, aho basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi na bimwe mu bikorwa by’indashyikirwa mu miyoborere myiza.
Mu myaka itanu ishize akarere ka Nyamagabe kamenyekanye nk’akarere gahagaze neza mu miyoborere myiza. Ibi byagaragajwe n’bikombe n’amashimwe atandukanye kagiye kegukana bitewe no kwitwara neza mu kwesa imihigo .
Aka karere kandi ni kamwe mu turere twabashije kugira abayobozi n’abakozi bagumye mu kazi kabo. Ibi ni bimwe mu byatumye ishyirahamwe ry’uturere n’umujyi wa Kigali (RALGA) rihitamo kuhazana abakozi bashinzwe imiyoborere myiza mu turere 30 tugize igihugu hamwe n’umujyi wa Kigali kugira ngo bigire kuri ubu bunararibonye nkuko byasobanuwe n’umukozi w’iri shyirahamwe Uwimana Josephine.
Abakozi bashinzwe imiyoborere myiza mu turere 30  tugize igihugu n’umujyi wa Kigali basuye inzu ikusanyirizwamo inyandiko zigaragaza isura y’akarere, iyi nzu ikaba n’isomero rusange ry’abaturage. Iyi inzu igaragaramo ibikombe n’amashimwe akarere ka Nyamgabe kagiye kegukana ariko by’umwihariko inyandiko zikubiyemo ibikorwa bitandukanye byaba ibishingiye ku mihigo n’ibindi.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu Mukarwego Immaculée, yavuze ko Kuba abashinzwe imiyoborere myiza baje gusura ibikorwa by’indashyikirwa ngo ntibiteye abayobozi b’akarere ka Nyamagabe kwirara, icyakora ngo biteye ishema.
Uruzinduko rwabo barushoreje ku rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi, aho bongeye kugaragaza ko Jeneoside yakorewe Abatutsi ari ikimenyetso simusiga cy’imiyoborere mibi, ibi rero ngo bikaba bibaha inshingano yo guharanira ko imiyoborere myiza yimakara kugira ngo amahano nk’aya atazongera kubaho.