Rwanda | Ngoma: Hari imbogamizi nke zikigaragara k’ubumwe n’ubwiyunge, Nzabamwita
Komisiyo y’ ubumwe n’ubwiyunge mu karere ka Ngoma iratangaza ko mu bushakashatsi bakoze ku mbogamizi zigaragara zaba zikibangamiye ubumwe n’ubwiyunge mu karere ka Ngoma basanze ari imibereho mibi nko ku bacitse ku icumu ,abana bibana ndetse n’ ingengebitekerezo igaragara mu bantu bakuru.
N’ubwo izi mbogamizi zashyizwe ahagaragara ariko iyi komisiyo ivuga ko ubu imibanire y’ abanyarwanga barimo abo muri Ngoma , ihagaze neza kandi ko hari ikizere ko n’izo mbogamizi zihari zizarangira kuko bigenda bigabanuka ugereranije n’ imyaka ishize.
Nzabamwita Philipe umuhuzabikorwa w’ ubumwe n’ ubwiyunge mu karere ka Ngoma avuga ko mu gukemura iki kibazo nyuma y’ubu bushakashatsi bagiye guhuzaibi byiciro byose bigaragaramo imbogamizi maze bakaicara buri wese akavuga uko abumva yisanzuye maze hagahuzwa ibyavugiwe muri ibyo biganiro nyuma hagafatwa umwanzuro.
Nzabamwita avuga ko icyagaragaye muri ubu bushakashatsi bakoze nuko kugeza ubu ntangengabitekerezo basanze iri murubyiruko.
Yabisobanuye agira ati†Mu rubyiruko twasanze nta ngengabitekerezi ikirangwamo ndetse no mubakuru. Ingemgabitekerezo twasanze iri mu bantu bakuze bari hejuruy’ imyaka 70. Ikaba yiyongera mugihe cy’icynamo.â€
Umukozi wa Komisiyo y’ ubumwe n’ ubwiyunge ku rwego rw’igihugu ushinzwe amahugurwa nawe wari witabiriye uyu muhango yatangaje ko ashima igikorwa iyi komesiyo y’ ubumwe n’ubwiyunge yakoze cyo kugenzura imbogamizi zikigaragara  mu bumwe n’ ubwiyunge mu karere ka Ngoma.
Forum ya komisiyo y’ ubutabera n’amahoro mu karere ka Ngoma igizwe n’abanyamuryango 82,barimo  abanyamadini, sosiyete civile n’abandi.
Â