Rwanda | Kamonyi: Barazenguruka imirenge yose bakangurira urubyiruko kurwanya ibiyobyabwenge
Muri gahunda yo gukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge, mu mirenge yose igiza akarere ka kamonyi harakorerwa ibikorwa byo kwamagana ibiyobyabwenge.
Muri ibyo bikorwa harimo ingendo zibyamagana zikanakangurira urubyiruko kubyirinda babereka ingaruka nyinshi  ziterwa nibiyobyabwenjye zibangamira iterambere bitera.Â
Mu nsanganyamatsiko igira iti â€Duharanire ubuzima buzira umuze mu baturarwanda, by’umwihariko urubyirukoâ€, Ubuyobozi bw’umurenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi, bwatangije icyumweru cyahariwe kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko. Igikorwa cyabimburiwe n’urugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge ruva ku isanteri ya Kamonyi rugana mu Ishuri ryisumbuye ryitiriwe Mutagatifu Bernadette riri ku Kamonyi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gacurabwenge Umugiraneza Martha, yabwiye abari aho ko kurwanya ibiyobwenge ari inshingano za buri wese, haba ababyeyi, urubyiruko ndetse n’abana. Avuga ko kwishora mu biyobyabwenge ukiri muto byonona ubuzima bw’ubikoreresheje kuko ngo nk’abana banywa ibiyobyabwenge ari bo bananirwa kwiga. Akaba yasabye abantu bose cyane cyane urubyiruko guca ukubiri n’ibiyobyabwenge n’ibisindisha kuko aribo bayobozi b’ejo hazaza.
Uwari uhagarariye Polisi muri uwo muhango Bucyangenda Jean Baptiste, yatangaje ko umubare munini w’abibasiwe n’ibiyobyabwenge muri iki gihe ari urubyiruko. Ahamya ko urubyiruko rukwiye gushyiramo umuhate rugafata iya mbere mu kubirwanya kandi birashoboka.
Hatanzwe ubuhamya bw’umwe mu banywaga ibiyobyabwenge babiretse, watangarije urubyiruko rwari aho ko igihe yamaze abinywa ntacyo byamumariye. Mu gihe yabinywaga ngo ntiyashyiraga amaraso ku mubiri ku buryo yari afite ibiro bitarenga 20 none ubu ni umusore usobanutse. Aragira ati “kunywa ibiyobyabwenge bishajisha imburagiheâ€. Ngo kugirango abivemo leta yamujyanye iWawa ahamara imyaka ibiri atabibona.
Abari aho basomewe ubutumwa bwa Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu busaba abayobozi, ababyeyi n’abarezi guhagurukira gukumira ibiyobyabwenge mu rubyiruko. Ababyeyi bakaba basabwa by’umwihariko kubahiriza amabwiriza ya minisitiri w’intebe, ababuza guha abana ibisindisha, gutuma abana inzoga n’ibindi bisindisha, kutabakoresha mu tubari no kwakira mu mahoteli n’amacumbi abana batarageza ku myaka 18.
Bibukijwe kandi ko gukoresha ibiyobyabwenge bihanwa n’amategeko ahana y’urwanda aho igihano giteganyijwe kiva ku gifungo kiri hagati y’amezi atatu n’imyaka itanu hakaba hashobora no kwiyongeraho amande y’ibihumbi Magana atanu cyangwa se kimwe muri ibyo bihano.
Nk’uko ushinzwe urubyiruko na Siporo mu karere ka Kamonyi Teganywa Albert abitangaza, ngo iyi gahunda yo kwamagana ibiyobyabwenge mu rubyiruko biteganyijwe ko izamara amezi atandatu, bakazazenguruka mu mirenge yose igize akarere babakangurira kurwanya ibiyobyabwenge. Gahunda ikaba yaratangiriye mu murenge wa Nyamiyaga mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama 2012.