Subscribe by rss
    Tuesday 19 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Sat, Oct 18th, 2014
    featured1 / Ibikorwa / Latestnews | By gahiji

    Ni ubwa mbere mu mateka akarere ka Nyanza kaza mu turere 10 twa mbere mu mihigo

    Nyuma y’uko akarere ka Nyanza kaje ku mwanya wa 7 mu turere 30 tw’u Rwanda mu gushyira mu bikorwa imihigo y’umwaka wa 2013-2014 ijyanye na gahunda za Leta, ubuyobozi bw’aka karere buravuga ko ari ubwa mbere mu mateka yako kisanze mu myanya y’imbere kuva imihigo yatangira mu gihugu.

    Ibi byatangajwe n’umuyobozi w’akarere ka Nyanza Bwana Murenzi Abdallah ubwo tariki 17/10/2014 yakorerwaga isuzuma ry’imihigo ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo akanaboneraho n’umwanya wo kwishimira umwanya babonye mu minsi micye ishize hamurikwa uko uturere twagiye dukurikirana mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2013-2014 ku rwego rw’igihugu.

    Ni ubwa mbere mu mateka akarere ka Nyanza kaza mu turere 10 twa mbere mu mihigo

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah

    Muri iri suzuma ry’imihigo ririmo ritegura iryo ku rwego rw’igihugu rikozwe nyuma y’uko amezi atatu ashize hemejwe ingengo y’imali mu karere ka Nyanza umuyobozi w’aka karere Bwana Murenzi Abdallah yagize ati: “Ni ubwa mbere mu mateka akarere ka Nyanza kaje mu myanya 10 ya mbere mu mihigo”

    Uyu muyobozi w’akarere ka Nyanza avuga ko kuba barageze kuri uyu mwanya w’imbere bavuye ku mwanya wa 22 mu mihigo y’uturere 30 ari ibintu byoroshye kuva ku mwanya wa 7 bajya ku wa mbere kurusha aho bavuye mu myanya y’inyuma.

    Mu gihe umuyobozi w’akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah n’abakozi b’aka karere bose bakomeje guhatanira kuba abadahingwa bahiga abandi  mu kuza ku mwanya wa mbere ubu baravuga ko bafite imihigo 35 mu bijyanye n’ubukungu, imihigo 9 mu mibereho myiza y’abaturage ndetse n’imihigo 12 mu bijyanye n’imiyoborere myiza yose hamwe ikaba 56.

    Yakomeje ashimira abagize uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo maze bigatuma akarere ka Nyanza kaza mu myanya y’imbere kakandika amateka. Ati: ‘Twitwaye neza ugereranyije n’indi myaka yashize ariko urugendo ruracyari runini tugomba gukomeza gukora tugakorera hamwe nk’ikipe”

    Muri iri suzuma ry’imihigo ryakozwe n’intara y’Amajyepfo tariki 17/10/2014 ryagabanyijwemo ibyiciro bibiri bamwe basuzuma ibirebana n’amaraporo abandi berekeza aho ibikorwa bikorerwa kugira ngo barebe niba hari isano byombi bifitanye.

    Akarere  ka Nyanza ni kamwe mu turere 8 tugize Intara y’Amajyepfo kakaba kamwe mu turere 30 tugize u Rwanda by’umwihariko niko gaherereyemo icyicaro cy’intara ndetse kabarizwamo n’ibikorwa bikurura ba mukerarugendo bishingiye ku muco nk’ingoro Ndangamateka yo mu Rukali n’ingoro y’ubugeni n’ubuhanzi nyarwanda nayo iri muri aka karere.

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED