Minisitiri Musoni yasabye Abanyagicumbi kuvugurura umujyi wabo ukajyana n’igihe
Minisitiri Musoni agira inama abanyagicumbi
Mu nama yateranye tariki 11/02/2012 yahuje inzego zose zirebwa n’iterambere ry’akarere ka Gicumbi, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Musoni James,  yasabye abatuye uwo mujyi kuwuvugurura ukajyana n’igihe.
Minisitiri Musoni yagaragaje ko akarere karimo gutera imbere ariko agaya ko umujyi wa Gicumbi utarimo kujyana n’iryo terambere, akaba atifuza ko hagira usigara inyuma muri iryo terambere ririmo kugerwaho kandi ko buri wese agomba kubiharanira.
Abitabiriye inama bahawe umwanya maze bagaragaza imbogamizi zituma umujyi wabo udatera imbere. Mu byagarutsweho harimo ibikorwa remezo bikiri bike nk’imihanda, n’amazi. By’umwihariko igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Gicumbi kiracyari imbogamizi ku bashaka kubaka kuko baba batazi ahanegewe inzu bashaka kubaka.
Uwari uhagarariye ikigo gishinzwe imiturire avuga ko isoko ryo gukora igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Gicumbi ryatangiye kutangwa kuva mu mwaka wa 2001 ariko abatsindiye isoko bakagenda Babura. Ubu hari uwabonetse uzasinya amasezerano mu cyumweru gitaha ku buryo nta gihindutse nyuma y’amezi atatu kizaba kimaze kuboneka.
Hari n’abagarutse ku myumvire y’abamwe mu bikorera bo muri ako karere badashaka kugira icyo bakora kandi bafite ubushobozi. Bavuze cyane umucuruzi Mironko ufite ubushobozi kandi akaba akomeje kunangira kuvugurura amazu ye.
Uhagarariye ikigo cy’amazi n’amashanyarazi isuku n’isukura mu karere ka Gicumbi yababwiye ko bitarenze ukwezi kwa gatatu umujyi wa Gicumbi uzaba ucanye, naho ku kibazo cy’amazi ngo bamaze kubona inkunga  yo kwagura uruganda rw’amazi rwari rusanzwe ku buryo mu kwezi kwa Kamena imirimo yo kurwagura izaba yatangiye.
Muri iyo nama hashyizweho komisiyo izasuzuma ibikenewe muri gahunda yo kuvugurura umujyi wa Gicumbi. Minisitiri Musoni yabasabye ko mu kwezi kwa 6 inama nk’iyi yazongera guterana ireba ibimaze kugerwaho.